Igisirikare cy’u Rwanda gisohoye itangazo rinyomoza ibyatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Maj Gen Sylvain Ekenge ejo, aho yashinje Ingabo z’u Rwanda kugaba igitero kuri DRC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni itangazo RDF isohoye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023, rinyomoza ibyo Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge yatangaje ejo kuwa 27 Nyakanga, avuga ko mu gitondo cy’uwo munsi abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa DRc, bakirukankana Abanye Congo, bagasubizwa inyuma n’ab’iki gihugu cy’abaturanyi, habanje kubaho kurasana gukomeye.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko “ibyakozwe ari umugambi umaze igihe kinini wo gutangaza ibinyoma n’icengezamatwara ry’ubuyobozi bwa congo rigamije kuyobya uburari ku gutsindwa kwabwo, mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano mu mbibi z’igihugu, ari nako bukomeza guha intwaro no gukorana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda muri Mata 1994”
Itangazo rya RDF ,rikomeje rivuga ko ibiri gukorwa na Leta ya Congo, bishobora no kuba ‘ikimenyetso cy’umugambi wa FARDC na FDLR ugamije kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
Igihugu cya Congo, cyakomeje gushakisha impamvu zose zishoboka ngo kigaragarize amahanga, ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’intambara iri kubera mu gihugu cyabo, ariko u Rwanda rugakomeza gutanga ibimenyetso bigaragaza ko rubabajwe no kuba igihugu cy’igituranyi, kirimo imvururu, kandi ko rwifatanyije nacyo mu gushakira hamwe icyatuma amahoro n’umutekano bigaruka .
u Rwanda kandi, rukomeje kugaragaza impungenge ruterwa n’uko igihe cyose Congo idafite umutekano, binagira ingaruka kuri rwo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.