Umunyamategeko wo muri Uganda akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Fred Mukasa Mbidde, yanenze uburyo ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni burimo kwitwara ku Rwanda, mu gihe asanga ruri mu mwanya mwiza wo kugaragaza ibirubangamiye.
Ni amagambo Rwandatribune.com ikesha tweeter ya Televiziyo ya NBS yo muri Uganda iyi ntumwa ya rubanda muri EALA yavuze kuri uyu wa Kabiri, mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kumera nabi, nubwo ibiganiro bikomeje kuba hagati y’impande zombi kugira ngo iki kibazo gikemuke,aho u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gushyigikira abahungabanya umutekano wacyo ndetse no gufunga no gutoteza abanyarwanda bari muri icyo gihugu.
Nyuma y’inama yabaye ku wa 21 Gashyantare i Gatuna, abayobozi basabye Uganda, mu kwezi kumwe kugenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, byaba ari ukuri igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.
Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.
Imyanzuro ikomeza iti “Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Depite Mbidde yagize ati “Igihe cyo kugira ngo Kigali ibone ibyo ikeneye byose gikwiye kuba iki ariko Perezida Museveni ashishikajwe n’amajwi kuko anagiye kujya mu matora.”
Amatora ya Perezida muri Uganda azaba umwaka utaha wa 2021, ku buryo bigoye ko Museveni azagira icyo abwira abaturiye imipaka abasaba amajwi, mu gihe batagihahirana n’abaturanyi kubera we.
Ubwo Museveni yari avuye mu nama y’i Gatuna ku wa Gatanu, yahuye n’abaturage bo ku mupaka bari bagiye kumushagara, avuga ko umuzi w’ibibazo uri mu buyobozi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Imvano y’ikibazo ni uko abantu twafashije ubwo bari bafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye gucikamo ibice hagati yabo. Abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatekereza ko bari muri Uganda.”
Museveni ntiyagarukiye aho mu kugoreka ukuri, ati “nifatanyije n’abaturage ba Uganda n’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe dukomeje gushaka igisubizo kirambye. Mfite icyizere ko ukuri kuzagaragara kuko Guverinoma ya NRM iharanira ukuri.”
Ni amagambo ariko yamaganiwe kure, kuko Museveni ashinjwa ko amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abayobozi b’u Rwanda agamije ko ubutegetsi bwacikamo ibice. Yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ari nabo bashinze RNC nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.
Nyamara ubwo bushake bufatwa nk’ubwabyaye inyungu ku Rwanda, kuko abemeye ibyo ababwira bagahunga igihugu banyuze muri Uganda, basimbujwe n’abashaka gukorera igihugu ahubwo biba amahirwe yo kongerera imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo we yatekerezaga ko arimo kubuca intege.
Depite Mbidde yagize ati “Nta bibazo by’imiyoborere biri mu Rwanda kandi icyo ni ikintu gikomeye bafite. Ibibazo ahubwo usanga bizamurwa n’abantu bataba mu Rwanda, ugasanga bategereje ibisubizo ku bantu baba hariya.”
Uyu mudepite yakomeje avuga ko “u Rwanda rufite ibibazo byarwo kandi ibisubizo bitangwa n’ubuyobozi bwarwo, bitandukanye no muri Uganda.”
U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi, ikayiha icyuho igacura imigambi yayo yisanzuye, igakora ibikorwa binyuranye byo gushaka abarwanyi ababyanze bagakorerwa iyicarubozo, ndetse ibyo byose bikagirwamo uruhare n’abayobozi n’inzego za Uganda.
Mbidde yakomeje ati “Abanya-Uganda ntabwo bazashyigikira umuntu wese ushaka gutera u Rwanda.”
Gusa Depite Mbidde yavuze ko EALA idakurikirana ibibazo bitajyanye no kwishyira hamwe, kuko intego yashyiriweho ari enye, ukwishyira hamwe nka Afurika y’Iburasirazuba, guhuza za gasutamo, isoko rusange no kwihuza mu bijyanye na politiki.
KAYIREBWA Solange