Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Repuburika Iharanira Denokarasi ya Congo mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Raporo y’izi mpuguke yasohotse ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize, yavugaga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu bikorwa by’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.
Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ingabo za Congo (FARDC)”.
U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ubushake n’umuhate warwo mu guteza imbere no gushyigikira amahame y’imicungire y’umutungo kamere w’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere ruherereyemo, mu rwego rwo kwirinda isarurwa n’icuruzwa ryawo mu buryo butemewe n’amategeko.
Ni muri uru rwego muri Gashyantare 2020, u Rwanda ruherutse kwereka itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ingamba ruri gushyira mu bikorwa kugira ngo ruhashye icuruzwa rya magendu ry’amabuye y’agaciro; icyo gihe rwanerekanye amabuye yafashwe n’inzego z’ubuyobozi.
Leta y’u Rwanda yavuze ko itewe impungenge n’amakosa yagaragaye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ibyo bigakorwa mu gihe zahawe amakuru yose zari zasabye mu gihe cy’ikorwa ry’iyi raporo, zikemererwa gusura aho zishaka, zikanaganira n’abatangabuhamya ndetse zigasubizwa ibibazo byose zabajije, ariko n’ubundi zikagira amakuru zirengagiza ntiziyashyiremo.
U Rwanda ruvuga ko kubera izi mpamvu, rufite ugushidikanya ku kwigenga nyakuri kw’itsinda ryakoze iyi raporo.