Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashatse abayunganira mu rubanza yarezwemo n’umuryango wa Paul Rusesabagina urushinja ko rwamushimuse ubwo yazanwaga i Kigali mu mwaka 2020.
Kuwa 22 Gashyantae 2022, nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rwa Washington muri Amerika. AFP ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinye ku nyandiko ziyirega kuwa 8 Weruwe 2022.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurinda mu kiganio na VOA yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitaba muri uru rubanza , aho yanemeje ko rwamaze guhatwa ibibazo bibanziriza iburanisha risanzwe.
Yagize ati”Abavoka barahari, ibyo gukorabizi kandi ni akazi kabo.U Rwanda rwiteguye kwitaba, kuko nta handi rwagaragariza ukuri, hatari mu butabera”
Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwiteguye gushaka abazarwunganira muri uru rubanza. Ati” Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza uru rubanza, nibiba na ngombwa u Rwanda rwiteguye kwitaba, rugomba kuba rugifite abarwunganira mu mategeko”
Mukurarinda abajijwe niba kuba Leta y’u Rwanda yakwitaba ubutabera bwa Amerika bitagaragaza intege nke z’ubutabera bw’u Rwanda, yasubije ko atariko bimeze ahubwo ari umwanya mwiza wo kugaragariza , amahanga ko ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda yabikoze koko kandi nawe akaba yarabyiyemereye.
Paul Rusesabagina yazanwe mu Rwanda muri Kanama 2020, kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.