Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwana Yolande Makolo yanyomoje ibihuha bikomeje gukwirakwizwa bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zaba ziri i Maputo mu Murwa Mukuru wa Mozambique, muri ibi bihe hakomeje kurangwa umwuka mubi ndetse abarimo n’ abanyarwanda bakaba bakomeje kwibasirwa cyane.
Ubusanzwe kuva mu mwaka wa 2021 inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Sophie Mokoena umunyamakuru w’ikinyamakuru SABC (South African Broadcasting Corporation), yavuze ko u Rwanda rugomba gusubiza ku bikorwa rushinjwa by’umwihariko mu Mujyi wa Maputo.
Yongeyeho ko ibi bishobora guteza ikibazo gikomeye. Ati: “Iki kibazo cya Politiki n’umutekano ntabwo ari cyiza ku Karere.” ibi ni nabyo byatumye Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ibibera mu Mujyi wa Maputo ntaho bahuriye n’ ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati: “Ibi ni ibinyoma. Nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa bihuriweho n’ingabo za Mozambique.”
Madamu Makolo akomeza avuga ko uku gufatanya kw’ingabo ku mpande zombi bigamije guhashya intagondwa z’abayisilamu zikomeje kwibasira abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado.
Théophile Ndabarasa, ukorera mu Mujyi wa Maputo yabwiye Imvaho Nshya ko hari abashobora kubyuka bakavuga ibintu bitewe n’ibibazo bifitiye bigatuma bakwiza impuha ku mbuga nkoranyambaga.
Agira ati: “Nta basirikare b’u Rwanda bari hano, inzego z’umutekano zigaragara hano ni inzego za polisi kuko itegeko inaha rivuga ko mu gihe havutse imvururu polisi ari yo igomba kuzihosha.
Uretse no kuvuga abasirikare b’u Rwanda nta n’umusirikare wa Mozambique wabona hano ni polisi ya hano irimo icunga umutekano wa hano Maputo.”
Ibi kandi binashimangirwa na Alex Nyamwasa, Umunyarwanda ukorera muri Mozambique. Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Nyamwasa yagize ati: “Oya nta ngabo z’u Rwanda ziri hano rwose, urebye ni nk’intwaro abarwanya ubutegetsi barimo gukoresha. Mbese barerekana ko Nyusi adakunda abasirikare be, yikundira abasirikare b’u Rwanda.”
Ndabarasa avuga ko umutekano w’Abanyarwanda mu Mujyi wa Maputo ari nk’uw’abandi. Ati: “Ikibazo cy’umutekano ntabwo kireba Abanyarwanda gusa, ni ikibazo kiri rusange haba ku banyamahanga n’abenegihugu batuye hano.”
Icyakoze agaragaza ko ku rundi ruhande Abanyarwanda bari i Maputo bahangayikishijwe n’impuha ziri ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda barimo kurasa muri uwo mujyi.
Ndabarasa avuga ko ababivuga ari ukubeshya kuko imyenda ingabo z’u Rwanda zambara izwi. Akomeza agira ati: “Numvise mu bitangazamakuru abantu bavuga ko Diaspora yibasiwe, abo barabeshya rwose. Umutekano ni muke ariko ni rusange. Gusa abagumura rubanda baravuga nabi u Rwanda, barwangisha rubanda ariko abenshi bazi ukuri.”
Kuri we ngo akeka ko ibi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bishobora guhinduka icengezamatwara ryo kugirira nabi Abanyarwanda. Ati: “Kuko umuturage ufite imitekerereze iri hasi, biroroshye kumucengezamo urwango. Kuko ukora ibikorwa byo kwangiza mu myigaragambyo, no kwica yabikora.”
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza ndetse mu bihe bishize byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubutabera.
Rwandatribune.com