Guverinoma ya Congo Kinshasa yashinje u Rwanda gushimuta umunyapolitiki wayo wari usanzwe atuye i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yanditse ko uwaburiwe irengero ari uwitwa DR Patrick Bala, wahoze ari umuhuzabikorwa w’ihuriro Union sacrée rya Perezida Felix Tshisekedi.
Iki kinyamakuru kivuga ko Dr Bala ngo yaburiwe irengero guhera ku wa 03 Kamena 2022.
Umuyobozi wa Union sacrée mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Stéphane Mashukano yatangaje ko iburirwa irengero rya Dr Bala basanga rifitanye isano n’umwuka utari mwiza uri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati ”Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022, twamenye ko Dr Patrick Bala yavuye iwe mu rugo i Gisenyi ashaka kwambuka i Goma. Twakomeje duhamahgara telefoni ngendanwa ye dusanga idacamo.”
Yakomeje agira ati “Twahise twitabaza Urwego rw’iperereza DGM. Mu iperereza rya DGM twabashije kumenya ko Dr Bala atambutse umupaka aza i Goma ahubwo yashimuswe akanajyanwa i Kigali. Ntabwo Dr Bala akwiye kuzira umubano mubi uri hagati y’ibihugu byacu”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bamaze kwandikira Guverinoma y’u Rwanda bayisaba kurekura Dr Bala Patrick, mu maguru mashya.
Dr Bala yabaye umuyobozi w’ihuriro Union sacrée riyoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM