U Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024, rwashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare babiri bayo baheruka gufatirwa i Rubavu barenze umupaka, ndetse n’umurambo wa mugenzi wabo waharasiwe ashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Igikorwa cyo gushyikiriza Congo aba basirikare cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu karere ka Rubavu, bakaba bakiriwe n’igisirikare cya Congo FARDC.
Ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 ni bwo abasirikare batatu ba FARDC bambutse umupaka mu buryo butemewe binjira mu Rwanda baturutse muri Congo, birangira babiri muri bo bafashwe n’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi zifatanyije n’irondo ry’abaturage.
RDF yavuze ko byabaye ngombwa ko umusirikare wa gatatu araswa nyuma yo gushaka kurasa ku burinzi bwayo yifashishije imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 yari afite.
Igisirikare cya Congo cyaje gutangaza ko abo basirikare binjiye mu Rwanda kubera kwibeshya, kinagaragaza ko kibabajwe cyane no kuba umwe muri bo yararashwe.