Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ibihe bidasanzwe mu rwego rwo guha icyuhahiro Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana bikazarangira ku munsi azashyingurirwaho.
Nkuko tubikesha itangazo rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr. Edourd Ndirente, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yategetse ko amabendera y’u Rwanda n’ayumuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururutswa kugeza mu gice, mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Magufuli witabye Imana ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bihe bidasanzwe, bizubahirizwa mu gihugu hose ndetse mo muri za Ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku Isi.
Magufuli yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, aho mu butumwa bwa Visi Perezida bwanyuze kuri Televiziyo y’igihugu buvuga ko yazize indwara ya ”Atrial fibrillation” itera umutima gutera cyane bidasazwe.
Ildephonse Dusabe