Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakomeje gutanga abagabo ku bushobotanyi bukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo haramutse hafashwe ikindi cyemezo ntawavuga ko atabwiwe.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukularinda, ubwo yakomozaga ku ndege y’ingabo za Congo iherutse kuvogera ikirere cy’u Rwanda ikaraswaho igasubira ku kibuga cya Goma yaka umuriro bigaragara ko yangiritse , aho yavuze ko nubwo iki gihugu cyahakanye kuvogera ariko ko ibyakozwe n’u Rwanda byari mu rwego by’ubwirinzi.
Mu kiganiro , Urubuga rw’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, Alain Mukuralinda yavuze ko indege y’intamba y’ingabo za Congo imaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda ubugira Gatatu kandi ko umunsi byasubiriye ishobora guhanurwa cyangwa hagafatwa ikindi cyemezo gishya.
Akomeza avuga ko ubu bushotoranyi bwaje bwiyongera ku bw’umwaka ushize kandi ko u Rwanda rwagiye rumenyesha umuturanyi bimwe akabyemera bibindi akabihakana.
Muri iki kiganiro, Alain Mukuralinda yashimangiye ko u Rwanda rudateze kujya mu ntambara yeruye na Congo cyane cyane ko yo ifite abo bahanganye’Abaturage bayo’.
Umwuka mubi ukomeje gutungumba aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’Inyeshyamba wa M23 mu gihe narwo ruyishinja gukorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ururwanya ndetse ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mutwe wa M23 mu matangazo atandukanye ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye wahakanye ko ntaho uhuriye n’u Rwanda ahubwo ko ugizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo ari nayo mpamvu wubuye imirwano.
Kuwa 24 Mutarama mu 2023 nibwo Ingabo z’u Rwanda zafashe icyemezo cyo kurasa ku ndege y’intambara ya Congo yari yavogereye ikirere cyarwo mu Karere ka Rubavu.
Ni ubushotoranyi bwaje bukurikira ubundi bwabaye muri mu 2022, ubwo Ingabo za RDC zarasaga ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Musanze mu Kinigi, ndetse nyuma y’aho ibi bikaza gukurikirwa no gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda.
Mu bwirwaruhame z’abayobozi ,abanyapolitiki ndetse n’abavuga rikijyana muri Congo ,u Rwanda ntirwibagiranye aho bamwe bashize amanga bagasaba ingabo z’igihugu cyabo kurugabaho ibitero.
Ni ibintu byagiye bishimangirwa n’imyigaragambyo y’abaturage bamagana u Rwanda aho batwitse ibendera ryarwo ,bakibasira Perezida Kagame ndetse na Ambasaderi warwo i Kinshasa akirukanwa.
Ikemezo gikomeye nuko yarekura ubutegetsi akareka kuvuyanga igihugu ari nako yohereza abana bacu kugwa mu ntambara zidafite impamvu!