Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye UN, u Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze mu gihe igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyaba gikomeje gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwnda , by’umwihariko inyeshyamba za FDLR.
Ibi byasobanuwe n’Ambasaderi wa leta y’u Rwanda mu Muryango wa UN, Gatete Claver, ubwo yabwiye uyu muryango, icyo u Rwanda ruzakora mu gihe inzego z’umutekano za Congo zakomeza gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Yabisobanuye nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN, ushinzwe Afrika, Martha Pobee, yari amaze kugeza ku kanama gashinzwe umutekano raporo y’Umunyamabanga Mukuru ku kibazo cy’umutekano muri DRC kuri uyu wa 26 Kamena 2023.
Gatete yavuze ko abarwanyi ba FDLR bahabwa ubufasha na Leta ya RDC kandi bakorana n’igisirikare cy’iki gihugu kizwi nka FARDC, yongeraho ko ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi bakuye mu Rwanda bayikwirakwije no mu yandi moko ya Congo Kinshasa, bibyara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira AbanyeCongo bo mu bwoko bwa b’Anyamulenge nab’Atutsi bose baturiye akarere k’uburasirazuba bwa DRC.
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yagize ati: “Mu gihe Kinshasa ikomeje gufasha FDLR y’aba Jenosideri n’abandi barwanya u Rwanda, ingamba z’u Rwanda z’ubwugarizi n’ubwirinzi zizakomeza kubaho mu rwego rwo kurinda imipaka yacu n’ikirere, no guharanira ko umutekano ku butaka bwacu uba wose. U Rwanda ntiruzemerera FDLR n’abayishyigikira ko bahungabanya abantu barwo, haba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye”
Yakomeje abwira UN ko mu gihe ubufatanye bwa FARDC na FDLR hamwe n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda bukomeje, ruzakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Uyu mudipolomate yamenyesheje Pobee n’aka kanama ka UN ko FARDC na FDLR byavogereye kenshi ubutaka bw’u Rwanda, birurasamo za roketi nyinshi. Abasirikare b’AbanyeCongo binjira ku butaka bwarwo mu buryo butemewe n’amategeko, indege z’indwanyi za DRC ziruvogerera ikirere.
Yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabaye boherezwa mu Rwanda kugira ngo bagezwe mu butabera, ariko Leta ya DRC, aho kubohereza, yahisemo kubinjiza mu ngabo za Leta. ibi bikaba biha “u Rwanda, akarere n’umuryango mpuzamahanga ubutumwa bukomeye kandi bugaragaza uburyo Leta ya DRC itarwifuriza amahoro.”
Gatete yakomeje anenga misiyo y’amahoro ya UN muri DRC (MONUSCO) n’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano, ku kuba nta ngamba zifatika byafashe kandi “bizi neza ko Leta ya DRC ikorana na FDLR.”
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abasirikare b’Abanyekongo bagerageje kwinjira ku butaka bwarwo barasa ku mupaka, zinangiza indege y’intambara ya RDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyarwo inshuro zirenze imwe. Izi ni zimwe mu ngamba z’ubwirinzi rwafashe.