Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’ibikorwa bya Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo birimo igiheruka cyo kwirukana Ambasaderi warwo muri iki gihugu.
Mu itangazo rwayishyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Giverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, avuga ko u Rwanda rwababajwe n’icyemezo cya RD Congo cyo kwirukana amabasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.
Umuvugizi wa Guverinoma yemeza ko kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zirwamiye amajanja hafi n’imipaka ihurirwaho n’ibihugu byombi mu rwego rwo kurinda icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza itangazo ryayo isaba imiryango mpuzamahanga kwita kubyo ruvuga, cyane cyane ibirebana n’uko Igisirikare cya FARDC gikorana bya hafi n’umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, FDLR.
Madame Makolo avuga ko RD Congo ikomeje kugira u Rwanda u urwitwazo mu rwego rwo kujijisha amahanga ibirego u Rwanda ruyishinja byo gukorana n’umutwe wa FDLR.
Asoza iri tangazo avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’uwo ariwe wese mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu nzira z’amahoro.
Guverinoma ya RD Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Vincent Karega. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Umutekano nkuru yayobowoe na Perezida Tshiskedi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022.
Nyine Abahutu bahungiye muri RDC (FDLR) basize bakoreye Jenoside Abatutsi mu Rwanda, biyise abanyekongo, bafite gahunda yo kuza gusoza umugambi wabo mu Rwanda no mu Karere wo kurimbura Abatutsi! Ingengabitekerezo yo kumaraho Abatutsi yigishijwe mu Rwanda imyaka 30 yigishijwe Abanyekongo imyaka 28 gusa none bayobotse bihaye gushyira mu bikorwa uwo mugambi Amerika n’abandi bazungu bigize ibihangange barebera nk’uko byari biri mu 1994! Ni igisebo kuri UN!
Gitimujisho aramara abana bscu abe binywera imivinyo.abaturage nimudakanguka birabareba!