Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko Leta y’u Rwanda yakiriye neza irekurwa ry’abanyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’iyoherezwa mu Rwanda ry’abandi Banyarwanda babiri bakekwaho kuba mu bagabye igitero mu Kinigi mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2019.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryavugaga ko Leta y’u Rwanda yibutsa ko yahagaritse gukurikirana mu butabera Abagande 17, ikanarekura abandi batatu barangije igihano cyabo, bose uko ari 20 bakaba baroherejwe muri Uganda.
Leta y’u Rwanda kandi yasobanuye ko hari ibintu by’ingenzi byari byaraganiriweho mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda biheruka kubera i Kigali kuwa 15 Gashyantare 2020, bikubiye mu nyandiko mvugo No 0692, byagombaga kuba byabonewe ibisubizo tariki ya 20 Gashyantare 2020.
Muri ibyo bintu harimo kugenzura ibikorwa by’imikwabu no gukusanya ubushobozi bikorwa n’abitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, bose bari mu buyobozi bw’ishyaka rya RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta witwa “Self-Worth Initiative.”
Harimo kandi gukurikirana ingendo z’uwitwa Charlotte Mukankusi zijya muri Uganda, cyane cyane izakozwe mu kwezi kwa Mutarama 2020, no gukuraho urupapuro rwe rw’inzira rwa Uganda rufite No A000199979.
Harimo no gukurikirana bamwe mu bagize umutwe wa RUD-Urunana bagize uruhare mu gitero cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Muri izi ngingo eshatu, Leta y’u Rwanda yavuze ko iyi yo gukurikirana abarwanyi ba RUD-Urunana ari yo yubahirijwe igice, kuko babiri gusa ari bo boherejwe mu Rwanda.
Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye bakunda kwita Gavana, ari na we wari uyoboye icyo gitero ku bufasha n’umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda, bo ntibafashwe ngo boherezwe mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibi Uganda yakoze bigira uruhare mu guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose iha abarwanya Leta y’u Rwanda n’imitwe y’iterabwoba, kandi igakomeza gukurikirana imitwe ikorera muri Uganda n’abayobozi bo muri iki gihugu bayitera inkunga.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda aheruka gushyirwaho umukono tariki 2 Gashyantare uyu mwaka.
NYUZAHAYO Norbert