Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko muri Mozambique u Rwanda rumaze kugirayo ingabo zikabakaba 200o mu gihe abenshi bari baziko rwohereje ingabo 1000 gusa.
Ibi Perezida Kageme yabitangaje mu kiganiro yatanze mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha mu gihugu cya Qatar.
Perezida Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 ariko ubu bamaze kwiyongera kuko bari hafi kugera ku 2000.
Ati “Guverinoma ya Mozambique yaradutumiye n’ibindi bihugu nk’uko yatumiye ibyo muri SADC n’abaturanyi bayo. U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse. Twohereje Ingabo zirenga 1000. Dufite ubu izigera hafi ku 2000, Abasirikare n’Abapolisi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwihuta, ingabo ziroherezwa ndetse kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe ikomeye.
Ati “Kandi ni u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique bashatse ubushobozi bwo gushyigikira ibi bikorwa. Ntitwigeze tubona inkunga y’amafaranga iturutse hanze.”
Yifashishije ibimaze gukorwa, avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu igamije gukemura ibibazo muri Afurika ikwiriye kuba yihutisha ibintu bigatandukana n’ibikorwa by’aho inzira zikoreshwa zitinda.
Ati “ Iyo dukoresha inzira zisanzwe, ahari ubu twari kuba tugitegereje tutazi igihe tuzatangirira.”
Perezida Kagame yavuze ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.
Ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.
Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba kuba mu gihugu zagiye gutabara iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.