Kugeza ubu , ubwoko buracyari nyirabayazana w’umwuka mubi hagati y’ Abanyarwanda kubera ukuntu amateka y’ ubuja n’ ubucakara yakomeje kuba karande muri opozisiyo nyarwanda cyane cyane ikorera hanze yarwo hakiyongeraho ikibazo cy’ u rwango rwayokamye .
Mbona kwemera icyo cyaha cy’ ubucakara byari gufasha gusobanurira abato amakosa yagaragaye igihe bwaciwe akanaba intandaro y’ ibibi byinshi byakurikiyeho.
Minisiteri yahawe ubumwe bw’ Abanyarwada munshingano ni intambwe nziza kandi ikomeye yadufasha gusobanukirwa no kwitandukanya n’ amakimbirane aterwa n’ intekerezo ebyiri zaganje izindi nyuma y’ubukoroni bw’ Ababiligi.
Guhuza Abanyarwanda bakagengwa n’ itegeko nshinga ribaha uburenganzira bumwe ni umuhigo utoroshye ariko ushobora kugerwaho hitabajwe ubuhanga, ubutwari no guharanira ejo heza h’ abana bacu.
Sosiyete nyarwanda ikwiye guhugurirwa kwivugurura no kurenga ibintu by’ imyemerere iciriritse ihoza abantu mu mwiryane.
Ntidukwiye gukomeza kugendera kubisubizo bya poropaganda y’Abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda zirengagiza uburemere bw’ ibibazo by’amateka abanyarwanda, banyuzemo badutuburira ibisubizo byuzuye inenge.
Mu mateka yacu higanje ibikomere bigomba kuvurwa bigakira birimo Ivangura rishingiye ku moko n’uturere byatangijwe n’Abaparimehutu mu 1959 bigatuma imbaga y’Abanyarwanda ihunga igihugu ndetse bikaza kutugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ariyo mpamvu abayobozi bacu bahisemo gushiraho politiki ihamye yo kunga abanyarwanda .
N’ubwo FPR yatsinze intambara igakuraho Leta y’agatsiko ka MRND na CDR kateguye ikanashira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yandika amateka, byayisabye kugira inshingano yo kwibuka kugaragariza uwo irushije imbaraga ubumuntu.
Ku rundi ruhande, niba koko ikigamijwe ari amahoro arambye , ibyaha by’ intambara byabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byaguyemo abaturage b’ Abanyarwanda bikwiye kuvugwa mu mvugo “context” yabyo aho kubyitwaza nk’ikarita mu mukino wa politike y’ akarere k’ ibiyaga bigari.
Ntabwo ari ibanga ko nyuma yaho Inzirabwoba na Leta y’Abatabazi batsindiwe intambara na RPA , iyo Leta ari nayo yateye guhunga kw’ abaturage batagira ingano kuko, ntawe uyobewe uko abo baturage bageze muri Repubulika Iharanira Demomkarasi ya Kongo, kuko batari guhunga kuriya leta yatsinzwe itabigizemo uruhare.
Abaturage bashishikarijwe guhunga n’ agatsiko k’ intiti za MRND-CDR kihambiriye k’ubutegetsi na nyuma yo gutsindwa intambara, kabonye mu bwinshi bw’ abaturage ikarita ya nyuma yo gukina muri politike y’ akarere maze abo bagabo bahungisha imiryango yabo bayijyana Iburayi, kure y’ayo mashyamba ya Kongo ari nako bashishikariza abaturage kuva mu gihugu, babatera ubwoba bwiyongeraga ku ihungabana bari basanganwe kubera umuvurungano w’ intambara.
Ntabapfira gushira kandi Abanyarwanda baraganira. Ibyabaye ku Batutsi bibasiwe n’ abo bari bahunganye byaravuzwe kimwe n’ ibyabaye kubananiwe bakavuga imigambi yabo yo gusubira mu Rwanda kandi byari bibujijwe.
Ese ni ukubera iki uruhare rw’ abo bagabo bashishikarije abaturage gufata iyo nzira bagera muri Zayire bakazifata bugwate rutajya ruvugwa?
Ni ukubera iki batashishikarije abo baturage gutaha bamaze kubona ko ba rutuku bifuzaga kwinjiza mukibazo cyo gusubirana ubutegetsi bari bambuwe babateye umugongo?
Ni ukubera iki abaharanira uburenganzira bwa muntu bibanda kuri ayo mahano yagwiririye abanyarwanda muri Kongo, batajya banenga amakosa y’ abo bayobozi gito ba MRND-CDR bari mu myiteguro yo kugaruka guhungabanya u Rwanda aho bari mu nkambi za Mugunga n’ahandi?
Ese ni ukubera iki Inzirabwoba na Leta y’Ibatabazi n’Interahamwe bahungiye bu birometero bike uvuye mu Rwanda ntibakwe intwaro zabo nk’uko amategeko abiteganya bigakorwa amahanga arebera ndetse ntihagira icyo bikorwaho?
Ese ko bari babonye batsinzwe, ni ukubera iki batemeye gushyira intwaro hasi murwego rwo kurokora abo abaturage aho kubahindura ingabo y’inkingi no gutangira kubatoza igisirikare kugirango bagaruke gushoza intambara ku Rwanda?
Abahoze mu ngabo z’Inzirabwoba n”ubutegetsi bwa MRND bagize uruhare mu mahano yagwiririye impunzi z’ Abanyarwanda muri Kongo bagakwiye kugira ubutwari bakemera uruhare rwabo mu gutuma bamwe mu banyarwanda bagwa mu mashyamba ya Kongo aho gukomeza kwihisha inyuma y’ abo bahemukiye ,n’ inyuma y’ ibyaha bya ALIR, FDLR, FLN , n’ indi mitwe yitwaje intwaro yagenzwaga n’ amabuye y’ agaciro muri Zaire ya Mobutu icyo gihe, byagira icyo bihindura ku rugendo rw’ ubumwe n’ ubwiyunge bw’ Abanyarwanda!
Ikigaragara ku Rwanda rwa nyuma ya 1994 ni uko rwerekejwe mu nzira ya gahunda y’iterambere ,Umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hakurikijwe ingero z’u Bushinwa na Singapore bikozwe n’Umugabo w’ umunyembaraga mu bwenge no mu bushishozi bukomeye.
Mugihe Leta y’uRwanda ikomeje gahunda y’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ntago byamugwa nabi umunyarwanda, aramutse abonye inyangamugayo zamufasha gusobanukirwa amateka ye, kwiyakira no komorwa ibikomere n’ubwo hari benshi mu banyarwanda babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba hanze bakunze kugoreka amateka bagamije guhishira uruhare rwabo mu bibazo abanyarwanda bahuye nabyo .
Ni mugihe kandi kugeza ubu hakiri abanyarwanda bafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR mu mashyamba ya Congo ugizwe n’abahoze mu nzirabwoba na Leta y’abatabazi yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakibakoresha nk’agakingirizo ndetse akaba ari naho bakura urubyiruko barushora mu mitwe y’iterabwoba.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru ku buryo bw’amashusho.
Hategekimana Claude