Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashimiye ingabo zirinda imipaka anabambika imidari yishimwe kandi akomeza abasaba kuba maso bagatsinda urugamba aho bahanganye n’Igihugu cy’u Burusiya, ababwira ko ari bwo intambara ikijya gutangira.
Ibi byabaye ku wa 30 Mata 2023 ubwo perezida Volodymyr yabwiraga abasirikare be ko intambara aribwo igiye gutangira tugomba kubamaso tugakura igihugu cyacu na nabaturage bacu mubucakara bw’u Burusiya.
Ibi yabivugiye mu birindiro bya gisirikare hatavuzwe aho biherereye ku mpamvu z’umutekano byari bikikijwe n’imodoka za gisirikare zitangwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagize itsinda ry’abasirikare baherutse gutozwa bashinzwe umutekano w’imipaka ’Steel Border’ Assault Brigade.
Iyi nkuru dukesha Euronews ivuga ko hamaze iminsi havugwa imyiteguro ya Ukraine yo gutangira kugaba ibitero ku ngabo z’Abarusiya zabateye hagamijwe kuzirukana burundu ariko ntibiratangizwa.
Kuri iki Cyumweru gishize kandi guverineri w’akarere k’u Burusiya gahana imbibi na Ukraine yavuze ko abantu bane baguye mu gitero cya za roketi cyavuye muri Ukraine.
Umuyobozi w’akarere ka Bryansk Alexander Bogomaz, yatangaje ko ibisasu bya roketi byibasiye amazu mu mudugudu wa Suzemka ku birometero icyenda9 uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Yavuze ko abandi baturage babiri bakomeretse kandi ko uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwasenye bimwe mu bisasu byinjiraga.
Jessica MUKARUTESI
RWANDATRIBUNE.COM
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,ahubwo bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.