Ibikoresho ingabo za Ukraine zagombaga kwifashisha ahitwa Pavlograd, byari mu bubiko birimo Intwaro n’ibikomoka kuri Petero byangijwe n’igitero cy’Uburusiya ubwo ibisasu bikomeye byaraswaga ku bubiko bw’ibi bikoresho.
Ibi bitero bitari byoroshya kandi byanangije bimwe mu bikorwa remezo, ibintu byanatumye imitwe itatu y’ingabo za Ukraine yari iherutse koherezwa mu gace ka Zaporozhye, itazabasha guhangana n’u Burusiya kubera kutagira intwaro n’amasasu ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.
Ibi kandi bibaye nyuma y’igitero cyagabwe n’u Burusiya nk’uko umuyobozi w’umutwe wiyise”We Are Together with Russia”, Vladimir Rogov, yabibwiye TASS kuri uyu wa 01 Gicurasi.
Iki gitero cy’indege cyasenye inyubako nyinshi ndetse gikomeretsa abantu 34. Ukraine yo yatangaje ko yahanuye misile 15 muri 18 zarashwe.
Vladimir Rogov yavuze ko kongera kohereza ingabo byarangiye ndetse zimwe zageze mu birindiro ariko bizatwara iminsi myinshi gusubiza ibintu ku murongo bitewe n’ibitero byagabwe ku bubiko bwa Pavlograd.
Vladimir Rogov yavuze ko ibitero by’u Burusiya byagabwe ku bikorwaremezo birimo umuhanda wa gariyamoshi n’ububiko bw’intwaro n’ibikomoka kuri peteroli muri Pavlograd.
Iyi ntambara ikomeje kugenda irushaho kuba mbi muri ibi bihugu ndetse n’ingaruka zayo zigakwiragira ku isi hose, ibi kandi biri kuba mu gihe amahanga ahamagarira ibihugu byombi kugirana ibiganiro.
Inyubako yari ububiko bw’ibikoresho by’ingabo za Ukraine yangijwe