Umuvugizi w’ubushinjacyaha w’umujyi wa Brussels mu gihugu cy’uBubirigi yatangaje ko inzego z’umutekano za Maroc zataye muri yombi umugabo wari ukurikiranyweho kuba yarateye ubwoba akoresheje Email ibigo bigera kluri 15 byaho mu Bubirigi avuga ko agiye kubiteraho Bombe.
Yasmina Vanoverschelde yagize ziti: “Umugabo watawe muri yombi afite ubwenegihugu bwo muri Maroc,yaje guhatwa ibibazo gusa arangije aza no kubyemera, gusa iperereza ryaje kugaragaza ko uyu mugabo atari agamije iterabwoba, gusa natwe turacyibaza icyo yari agamije muby’ukuri.
Kuva ku wambere ibigo bigera kuri 30 byo mu mugi wa Brussel na Walloon Brabant byari byafunzwe nyuma yuko muri week-end yabanjirije bari bakiriye ubutuma bwinshi,aho uwari yabwohereje yavugaga ko nibatamuha amafaranga bino bigo ari bubitereho ibisasu ntakabuza.
Ibi byanatumye abanyeshuri ibihumbi byinshi bititabira ishuri. Guhera ubwo ubuyobozi bwo muri ako gace bwahise butangira igenzura busanga ntakibazo kibazo gihari bituma bano banyeshuri basubira ku mashuri yabo ku munsi wo kuwa 2.
Gusa ngo ikibazo cy’iterabwoba kandi ryerekeye kubigo by’amashuri kirimo ku genda gifata indi ntera muri iki gihugu cy’Ububirigi n’utundi duce two mu gihugu cy’ubufaransa nk’uko Politico ibitangaza.
Ni nyuma yuko kandi Tariki 13 Nzeri hishwe umwarimu wigishaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye mu mugi wa Arras wo mu Bufaransa.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi na kumwe kandi ibigo bigera kuri 2 byavanywe mu gace ka Wallonia.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com