Gen.Laurent Nkunda aracyafatwa mu ishusho ikomeye y’umuhuza w’amoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Hamaze iminsi havugwa amakimbirane y’amoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu,cyane muri Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ndetse no mu Ntara ya Ituri.
Amakimbirane n’intambara ziri muri izi Ntara zishingiye hagati y’amoko y’Abanyamulenge, Abafurero, Ababembe, Banyindu, Bavira, Babwari n’Abarundi bo muri Hot Prateau. Aya makimbirane akaba yaratangiye mu myaka ya za 1995, ubwo FDRL yatangiraga gukorera muri izi Ntara.
Ayo moko yose yagiye yishyirahamwe ngo arwanye abanyamulenge yifashishije imitwe y’inyeshyamba ayishamikiyeho nka Mai Mai Biloze Bishambuke, Mai Mai ya Rayira Mutoboki, Mai Mai Kijangara, Mai Mai Aoci na Mai mai Yakutumba n’indi myinshi yo ku moko abarizwa muri Kivu y’Amajyepfo hakiyongeraho n’inyeshyamba za CNRD/FLN zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse na RED TABARA, FNL PARPEHUTU na FOREBU birwanya Leta y’u Burundi.
Muri kivu y’Amajyaruguru habarizwa imitwe irenga 60, igera muri enye , eshatu (3) muri yo ni iy’abanyarwanda ariyo FDLR, RUD URUNANA na FPP. Imyinshi muri iyi mitwe ihabarizwa ishingiye ku moko ituye muri utwo duce twavuga nka Mai Mai Nyatura, Mai Mai CMC, APCLS (Yose ishingiye ku bwoko bw’aba Hutu) naho NDC NDUMA, Mai Mai La Fontaine, Mai Mai Bokande, Mai Mai Candayira n’indi myinshi ishingiye ku moko y’abandandi n’andi moko, tutibagiwe na M23 irimo abanyejomba n’andi moko.
Umwe mu ba Ofisiye bakomeye mu gisilikare cya FARDC, Gen Laurent Nkunda yaje gutoroka iki gisirikare maze mu kwezi k’ukuboza 2006, ashinga umutwe w’inyeshyamba awita CNDP (The National Congress for the Defence of the People) uyu mutwe wari ufite intego yo kurengera abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ariko ugitangira urugamba usanganizwa uruhuri rw’ibibazo byinshi byugarije abanye Congo muri iyi Ntara bituma Gen.Laurent Nkunda afata icyemezo cyo guhindura intego yaratangiranye maze atangira kurengera abanyecongo bose yarasanze muri iyi Ntara atarebye kubo yaragiye kurengera.
Mu rugamba CNDP yarwanye aho yageraga hose yihutiraga guhuza amoko yose ari muri ako gace, Gen Laurent Nkunda yahitaga atangiza inyigisho zo kwereka abenyekongo ko bagomba gukunda igihugu cyabo ndetse ko umwanzi wabo ari umwe ari abayobozi banyunyuza igihugu cyabo ndetse n’abanyamahanga babasukamo umwiryane ushingiye ku moko.
Umwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune wari utuye mu bice bya Masisi avuga ko abanyekongo bo muri ibyo bice bose bibuka uyu mugabo cyane uruhare yagize rwo kubahuza.Yagize ati: Iyo yageraga i Gashuga, abahutu baho bamwibonagamo, ndetse na Kagusa, Gicanga ndetse na Numbi Abatutsi baho bamwibonagamo yagera mu Babembe naho bakamwibonamo, Abanyebinza nabo bikaba uko bakamwisangamo.
Uyu muturage akomeza avuga ko nta musilikare wa CNDP wibaga umuturage cyangwa ngo amuhogotere ahubwo yamurindiraga umutekano akaba yemeza CNDP na Laurent Nkunda batazava mu mitwe ya benshi bo muri iyi ntara.
Ese abasesenguzi muri Politike y’aka karere babibona gute?
Abasesenguzi mu bya Politiki ndetse n’abahanga mu bibazo bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, basanga ikibazo cy’umwiryane w’amoko n’intambara z’urudaca bikeneye umusilikare waba umuhuzabikorwa muri ibi bibazo, ufite imico nk’iya Gen Laurent Nkunda mu gihe umuti ukomeje kubura muri ibi bibazo bya Kivu y’amajyaruguru na Ituri Gen.Laurent kimwe n’abandi nkawe batekerezwaho kuba baba igisubizo.
Shamukiga Kambale