Kuba Inyeshyamba za Mai Mai CMC/Nyatura na APCLS zirikwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC ni ikimenyetso simusiga ko ibya FDLR bigiye kujya ku iherezo.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bagera ku 134 bafite intwaro 73 bishyikirije ubuyobozi bw’intara burangajwe imbere na Lt-Gen Ndima Kongba Constant uyiyobora kuva muri Gicurasi
Umutwe wa Mai Mai Nyatura ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu bakaba ari nabo benshi mu moko abarizwa mu bice bya Masisi na Rutchuro ndetse na Walkare kugeza iBeni mu ngengabitekerezo ya FDLR yari imaze imyaka ibeshya abo ba Nyatura ko ariyo murengezi wabo .
Mu maseserano iyi mitwe yari yaragiranye n’Aba bahutu b’Abakongomani kwari ukubafasha mu kubaka igisilikare cyabo, babaha imyitozo baterwa ikabatabara ndetse na FDLR yaterwa Nyatura igatabara, ibi byagaragaye aho FDLR yagiye igabwaho ibitero na Maï Maï NDC Nduma, Mai Mai Candayira n’indi mitwe Maï Maï Nyatura na APCLS igatabara hari n’aho basabaga ko abarwanyi ba FDLR bakuramo imyenda ya gisilikare n’imbunda abaturage bakabihisha ndetse n’abarwanyi bakabahisha mu mago yabo iyo habaga hari ibitero bisumbirije FDLR byaba ibiturutse ku mitwe y’abakongomani cyangwa FARDC.
Iyo ibikorwa byo guhiga FDLR byabaga birangiye abarwanyi ba FDLR bapfupfunukaga mu bwihisho bw’abo baturage maze bagasubira mu birindiro byabo.
Sibyo gusa kandi hari ubufatanye mu guhana hana amakuru,abaturage nibo batizaga imiryango n’abarwanyi ba FDLR amasambu yo guhinga n’ibindi, ikindi ni uko 45 % by’abarwanyi bari bagize FDLR ari aba Nyatura, ubufatanye bwa FDLR n’iyi mitwe byari bifitiye FDLR inyungu kurushya abo ba Nyatura.
Gen.Dominique ukuriye imitwe y’Aba Maï Maï Nyatura ashinja FDLR ubuhemu
Nyuma yaho FDLR yunviye ko Maï Maï Nyatura yatangiye imishyikirano na Leta ya Congo yahise ishyiraho itsinda rikuriwe na Gen.Bgd Karume kugirango bacurure uburakari bw’abo bahutu b’Abanyatura ariko biba ibyubusa mu butumwa bwahawe Gen.Karume buturutse kwa Gen.Domi yavuze ko FDLR ariyo yabahemukiye kandi igihemu izacyishura ikiguzi gikomeye.
Imvugo ya Gen.Dominique ifite ikintu kinini isobanuye kuko haba ubuhisho bw’intwaro, ibirindiro by’Abayobozi bakuru ba FDLR aho bakuraga amafaranga n’ibindi nta kintu izi Nyeshyamba z’abanyatura zitazi cyane ko bo ari n’abaturage kavukire.
Mu masezerano ihuriro ry’imitwe y’abahutu b’Abakongomani bazwi nka CMC, aribyo bivuga mu magambo arambuye(Collectif Des Mouvements Pour Le Changement- Forces DE Defense DU Peuple) bagiranye na Leta ya Congo Kinshasa ihagarariwe na Gen.Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni uko inyeshyamba za CMC zizafatanya n’ingabo za Leta guhiga bukware aba FDLR haba mu buryo bwa gisilikare ndetse n’ubukangurambaga mu baturage mu rwego rwo guhana amakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Gen.Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru yavuze ko ashingiye ko imitwe yise y’abakongomani yari ifatanyije na FDLR kuba iri gushyira intwaro hasi ikaza muri Leta bimuha icyizere cyo gutsinsura burundu ikibazo cya FDLR mu ntara ayoboye. Uyu Muyobozi kandi akaba agira inama Gen.Byiringiro na FDLR kwishyikiriza ingabo za Congo bikiri byiza.
Mwizerwa Ally