Benshi muba Ofisiye bakuru biteguye kwirwanaho,abandi nabo biteguye kwishikiriza MONUSCO bakigira iMutobo
Ku ikubitiro twabane kubagezaho inkuru yagiraga iti:/www.rwandatribune.com/fdlrgen-bd-hatanguramye-vedaste-kalebu-wari-ukuriye-urukiko-rwa-gisilikare-yishwe-ku-mabwiriza-ya-gen-omega/ e muri iyi nkuru isobanura neza iyicwa ry’uwari ushinzwe urukiko rwa gisilikare muri FDLR,ariwe Gen kalebu,bidaciye kabiri nibwo Gen secyugu wari wahawe inshingano z’ukuriye ibikorwa bya gisilikare nawe yicwaga ku mabawiriza ya Gen Omega kugeza ubu muri FDLR ndetse n’abandi bakurikira amakuru yayo byababereye urujijo,muri iyi nkuru icukumbuye Rwandatribune,yagerageje gukusanya ibyegeranyo by’invo n’invano y’izi infu .
Intandaro n’ubuhanuzi bwahanuriwe Gen Omega Ntawunguka Pacifique,muri ubwo butumwa buba bwacuzwe bw’ibinyoma bushingiye kuri munyangire,bugahabwa Abitwa Abahubiri bavuga ko babweretswe na Bikira Mariya,ubwo buhanuzi rero ,bwerekanye urutonde rw’Abajenerali babarizwa mu gice cyitwa Abadusuma n’itsinda ryazanye na Nyakwigendera Gen Mudacumura uherutse kwicwa.
iri tsinda rero rikaba rivugwaho mu buhanuzi ,gutegura Coup d’etat yo guhirika Gen Omega umugaba w’inyeshyamba za FDLR zizwi nka FOCA, ubarizwa mu gice cy’Abahubiri kigendera k’ubuhanuzi,ubu butumwa rero bukaba busaba Gen Omega kwikiza iri tsinda bitarakomera,kandi ko na Perezida wa FDLR Lt.Gen Byiringiro Victor kaba agomba gusimbuzwa agashakirwa ubuhungiro mu gihugu cya Uganda,FDLR ikayoborwa n’uwitwa Henganze.
Gen Omega yahise yunvira ubuhanuzi atangira urugamba ari nabwo yatangiye neza umugambi wo kwikiza bamurwanya,Gen Kalebu niwe waje ku ikubitiro,ikigambiriwe cyane cyane n’ukuvanaho ’Abajenerali bakekwa ko bazamuhirika,bagakurwaho abasilikare babarinda,nyuma bagahabwa inshingano za nyirarureshwa,ariko zitabaha ububashya ku ngabo,bityo mu kubivugana bikamworohera urugero n’aho yavanye Gen Bg Secyugu muri ESSO akamugira,umuyobozi ushinzwe Operasiyo mu gihe yasohokaga mu birindiro bye agahita araswa.
Mu bandi bagiye guhindurirwa imirimo ni Col Ndekwe mwishwa wa Gen Byiringiro,akaba ariwe wari ushinzwe iperereza muri FDLR,mu rwego rwo kwima Byiringiro amakuru,bikazoroha kumwica, uyu Col Ndekwe agiye guhabwa inshingano z’Umuyobozi wa Burigade ya Kanani ,isanzwe iyoborwa na Gen BGD Rishirabake Bernard uzwi ku mazina ya Serije, , naho Gen BGD Rishirabake Bernard uzwi ku mazina ya Serije akajyanwa kuyobora urukiko rwa gisilikare kuberako azaba yakuweho ingabo nawe kumwica bizaborohere kuko nawe ari k’urutonde rw’abago,mba kwicwa.
Undi muntu ushakishwa na Gen Ntawunguka Pacifique ni Col Kimenyi Nyembo,icyo azira n’uko ariwe wari uzi ububiko bw’imbunda nini Gen Mudacumura yasize ahishe akaba yaranze kubuhishura,uyu Col Nyembo mu rwego rwo kumwiyegereza bamugize Komanda wa Karitsiye jeneral(QG)i,icyicaro gikuru cya FOCA,kugirango kumwica bizirohe,akazasimbuzwa Col .Rutaganda uzwi nka Mazizi wakatiwe n’iniko zo mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye iGitarama aho yarari Burugumestiri.
Abandi bari k’urutonde rw’abagomba kwicwa twavuga nka Col Ndekwe uzahita unasimbuzwa Majoro Bizabishaka,akaba ari n’umwe mu najyanama ba Gen Omega mu by’iperereza ndetse akaba ariwe kenshi umusopanya n’abasilikare bakuru,abandi bavugwa ni Gen Gakwerere Stany,Gen Karume,Gen manzi Mutunzi Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru intabaza.com cya FDLR na Kapiteni Kabasha.
Si ,intandaro y’ubuhanuzi twavuze haruguru gusa iteye umwiryane muri FDLR,hazamo n’agapingane ku bayobozi baturuka mu gice cy’icyahoze ari Byumba bita(abaganza)n’abo mu ntara y’amajyepfo bose bakaba batotezwa ngo n’inyenzi ndetse akaba ariyo ntandaro yatumye havuka CNRD UBWIYUNGE,
bamwe mu barwanyi baherutse gutaha ,bari mu kigo cya MONUSCO kiri Kanyabayonga baganiriye n’isoko ya rwandatribune.com,bavuga ko Gen BGD Busogo uvuka Musanze akaba mwene se wa Gen Omega,afatanyije na Major Bizabishaka bari mu bantu bacura umugambi w’ubugambanyi bakawunyuza mu bahanuzi kubera ko baziko Gen Omega abwunvira, bigatuma akor’amarorerwa basoza bavuga ko ubu muri FDLR aba Ofisiye benshi bafite ubwoba,ku buryo baba bazi ko , niba burira butaracya,abandi nabo bari kureba uko bashobora kwikura mu kibazo bagataha mu rwababyaye.
Mwizerwa Ally