Bamwe mu Banyamulenge barasaba urukiko mpanabyaha ICC,gutanga ubutabera,kuri Jenoside ikomeje kubakorerwa.
Mu gace ka Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,hamaze igihe hari ibikorwa by’ubwicanyi byibasiye inyoko muntu,gutwikirwa amazu,gusahurwa inka,n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Kuva ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila kugeza k’ubutegetsi bwa Perezida Etienne Tshisekedi Tshilombo,nubwo mu mwaka usize yari yasezeranyije abatuye iMinembwe ko ako gace kagiye kuba amahoro.
Abanyamurenge bashinja imitwe ishingiye ku moko y’Abafurero n’abanyendu ko ariyo soko y’ubu bwicanyi,aha twavuga, Mai Mai Biroze Bishambuke ndetse na Mai Mai Yakutumba.
Ku ruhande rw’Abanyamulenge nabo bagerageje gushyiraho ubwirinzi,bashinga, imitwe y’ingabo ariyo Mai Mai Twirwaneho na Gumino bayobowe na Col Makanika uherutse kwigumura ku gisilikare cya Leta FARDC, ku buryo na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagombaga kugira aho ihera .
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Col Makanika yatangaje ko amaze iminsi arwana na Mai Mai y’abafulero, Biroze Bishambuke ndetse ubu akaba ageze mu karere ka Kamombo , yagize ati:” ubu ngeze mu karere ka Kamombo ndwana na Mai Mai zose,turarwanira uburenganzira bwacu bwo kubaho ,bacuze umugambi wo kudutsemba no kutumaraho.
Col Makanika yanongeyeho ko aba Mai Mai bamaze igihe bagaba ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakabatwikira amazu, inka zigasahurwa abandi bakicwa urwagashinyaguro bikaba byaratumye bahinduka impunzi kuko Mai Mai y’Abafulero n’Abanyendu yacuze umugambi wo kubarandura iwabo, bityo akaba yahisemo gufata intwaro kugirango birwaneho.
Col Makanika yavuze ko ntaho ahuriye n’undi mutwe w’abanyamulenge witwa Gumino ngo kuko Gumino isanzwe ifite abayobozi bayo ndetse anahakana ko nta mutwe w’inyeshyamba yatangije ko abo bafatanyije urugamba ari abaturage b’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagenda bava hirya no hino ndetse banacitse kw’icumu rya Mai Mai . yagize ati:” ntago mfatanyije n’umutwe wa Gumino kandi nta n’umutwe w’inyeshyamba natangije , njyewe ndi kumwe n’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge baturuka hirya no hino n’abandi bacitse kw’icumu ry’abafulero kugirango duharanire uburenganzira bwacu, kuko dufite uburenganzira bwo kubaho.”
Umuvugizi w’ingabo za congo muri Kivu y’amajyepfo Capt Didier Kasereka aheruka gutangaza ko Colonel Makanika agamije gushiraho umutwe ugamije kurwanya ingabo za Leta bishingiye ku moko mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.
Gusa Col Makanika we avugako ibyavuzwe n’uyu muvugizi w’ingabo za Congo ari ukunanirwa kuvuga no gusobanura imiterere y’ikibazo kuko intambara barwana ari iyo kurengera abanyamulenge bamaze igihe bibasiwe n’abandi baturage bo mu yandi moko , Col Makanika ariko yanongeyeho ko kuri ubu babaye bahagaritse intambara ngo kuberako babashije gusubiza aba Mai Mai inyuma.
Tugarutse ku mitwe y’abanyendu n’Abafurero ishinjwa gukora ubwicanyi iMinembwe,mu bijabo Imvugo za Gen.Yakutumba zagereranijwe n’iya Leon Mugesera mu gihe cya Jenoside, ubwo yahamagariraga ubwoko bw’abitwa Bantu gutsemba abanyamulenge.
Imvugo y’umuyobozi wa MAI MAI Yakutumba ariwe Jenerali William Amuri YAKUTUMBA ,yagereranyijwe ni ya Mugesera Leon ubwo yari muri Kabaya iGisenyi ahamagarira abahutu kwica abatutsi.
Gen.Yakutumba yakoresheje imvugo ihamagararira abanyekongo bo mu bwoko bwa BANTU ko umwanzi bafite ari Umututsi .
Aho yagize ati: Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye muri haut plateau Fizi,Minembwe ntibakwiye gukingirwa n’Ingabo za FARDC zavuye Kinshasa kuko abo abantu bafitanye isano na Moise NYARUGABO.
Yasoje avuga ko agiye kubasukaho umuriro kandi ko niba bazi ubwenge batangire guhunga buhoro buhoro bagasubira muri anilotique aho baje baturuka.Iyi mbwirwaruhamwe neza neza irasa na disikuru ya Leon Mugesera yavugiye KIBIRIRA na Kabaya ibyakurikiyeho ni Jenoside
Mu kiganiro Gen.Yakutumba yagiranye na Radio ikorera kuri murandasi yitwa Riddy City on a Hill.com na visionnews tv yavuze ko: Minembwe iri mu maboko ye yumvikana yamagana imiryango mpuza mahanga ko muri kariya gace nta ntambara ihari ,nyamara mu rurimi rw’iringala akavuga ibiteye ubwoba ahamagarira abantu ubwicanyi ko ibyo bakoze bidahaje ahubwo bakwiye gufasha YAKUTUMBA akamaraho ubwoko bw’abatutsi batuye muri MINEMBWE.
Ibi kandi bikaza byiyongeraho ko bamwe mu ngabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC bashinjwa kugira uruhare mu bufatanye n’iyi mitwe y’Abafurero,mu kuyiha imyitozo ndetse no kuyiha ibikoresho bya gisilikare ndetse n’amasasu,hakaba harabaye ibimenyetso simusiga ku bayobozi bamwe ba FARDC kuko hari abagiye babifungirwa abandi bakimurwa mu cyiswe amakosa y’akazi.
Mwizerwa Ally
Mbakosoreho gato, ntabwo abo mubwoko bw’abanyamurenge bishize hamwe ngo birwaneho bitwa Mai Mai Twirwaneho! Bitwa “Twirwaneho” naho Mai Mai nabanzi bo barazwi mubikorwa byabo byubwicanyi bumaze imyaka itabarika.
ntamutwe abanyamulenge bashinze mukosore ni abaturage banze gutega amajosi ngo bapfe
ariko uwo YAKUTUMBA yigize Imana? abanyamulenge ni ubwoko busenga ku bwnshi, ntabwo wakira amasengesho yabo. bafite abantu benshi bavugana n’Imana. nibayihamagara bakayitura akababaro kabo uzabikizwa n’iki?
Mukosore nta maimai twirwaneho ibaho umunyamulenge kumwita maimai nigitutsi kuko babamariye abantu
Ikindi ntabwo abanyamulenge bashinze umutwe ahubwo birwanaho iyo batewe na Maimai
Nukuri mwanditse ibiriho gusa abanyamurenge bararengana babuzeubatabara ndunva byaribyiza komwakomeza bukabavuganira mwandika harigihe byazatangumusaruro mubigizemo uruhare kwamagana Genoside aho yabairihose kwisi tukamagana ninvugombi zihembera amacakubiri nubwicanyi abanyamure bakorerwa nindengakamere kandiburiya abanyamurenge bagira amahoromenshicane ariko ntibatinya nubwo aba kongomani aribenshi Genoside tuyirwanye ningebitekerezo bizana amacakubiri ntamuntu ugomba kuzira ukoyaremwe kandi twese twarisanze ariko imana yaturemye