Sobanukirwa urutonde rw’abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba zirwanira muri Congo Kinshasa bigwijeho amafaranga menshi, n’indi mitungo ava mu busahuzi bw’umutungo kamere w’iki gihugu.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru cyanyu Rwandatribune.com twifashishije ibinyamakuru bitandukanye nka Iminembwe iwacu,Gatoyi actualites,binzainfo ndetse na Raporo yo kuwa 18 Ukuboza 2018,y’ Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
7.Umunyekongo Coloneri Tawimbi Richard niwe washinzewa Mai Mai Gumino,azwiho kuba umutwe ayoboye ariwo wafashije Kayumba Nyamwasa kwinjira mu butaka bwa Congo Kinshasa ku kiguzi cy’ibihumbi 100$,kugirango umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorere mu kibaba cye,Tawimbi Richard yashizwe mu majwi n’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe umutekano,ubusahuzi bw’inka n’amabuye y’agaciro byohererezwa mu gihugu cy’uBurundi bituma aza mubakuru b’inyeshyamba zifite amafaranga menshi kuko imitungo ye ibarirwa mu ibihumbi 600$
Koloneri Tawimbi Richard
6.Jenerali Yakutumba ukuriye Mai mai Yakutumba agenzura ibice bya Fizi,Minembwe,Kirembwe na Isange hose ni muri Kivu y’amajyepfo,aho akura 1200$ cya buri kwezi akura mu misoro y’abaturage 300$ biva mu mbaho nandi akuramu gushimuta abantu,yibitseho 780.000$ ubaze imitungo ye afite muri Congo Kinshasa na Tanzaniya.
Gen.Yakutumba
5.Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine umutwe we witwa Mai mai La fontaine,agenzura ibice bya Lusamambo,ibice bya Rubelo asarura mu baturage 2500$ biva kuri za bariyeri yashyizeho Akaka imisoro,3000$ biva mu mabuye y’agaciro uy’umuherwe akaba afite umuturirwa muri Afurika y’epfo,mu mujyi wa Cape town ufite agaciro ka Miliyoni y’amadorari dore ko umuryango we ari naho wibera nawe akanyuzamo akajya muri cyo gihugu kurya ubuzima ubundi yagaruka akabiyogoza.
Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine
4.Umunyarwanda Gen.Musabyimana Juvenal uzwi nka Gen.Afurika Jean Michel,ni umunyarwanda uvuka mu Karere Nyabihu,washinze RUD URUNANA inyeshyamba ayoboye ziba ahitwa Binza na Kirama ho muri Kivu y’Amajyaruguru zisorehya mu baturage ubutaka bwa Hegitari 600,zikuramo akayabo k’ibihumbi 12000$ bya buri kwezi afite imashini zihinga 20 zifite agaciro k’ibihumbi 100$,afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari,hakiyongeraho amakamyo 12 akururanwa akorera mu mijyi ya Butembo na Goma.
3.Col.Shimirayi Mwisha Guidon wa Mai mai NDC –NDUMA,afite igice kinini agenzura muri Kivu y’amajyepfo ndeste n’amajyaruguru,amafaranga akura mu busahuzi bw’abaturage,gucukuza amabuye y’agaciro,afite akayabo ka Miliyoni enye z’amadolari ku makonti yo muri Afurika y’epfo,akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko rukuru rwa Gisilikare muri Congo Kinshasa
Col.Shimirayi Mwisha Guidon
2.Gen.Habimana Hamada umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo imitungo ye ayivana mu gukura amabuyey’agaciro,gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazuy’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari.
Gen.Major Habimana Hamada
1.Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,binyuze ku mutwe udasanzwe uzwi ku mazina ya CRAP yinjiza ibihumbi 8.000$ bya buri kwezi,izi nyeshyamba zitamenyaho arengera,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwika amakara no guhinga urumogi byinjiza 9000$ bya buri kwezi,uyu Gen.Byiringiro akaba afite amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Brazavile afite agaciro ka 20.000$,ku cyambu cya point Noir ahafite amato y’ubucuruzi atandatu,mu gihugu cy’uBubiligi ahafite inzu yo guturamo ifite agaciro ka 80.000$ byise bikaba bicungwa n’abana be n’umugore bibera muri Congo Brazaville.
Iyo ugenzuye izi nyeshyamba usanga nta ntego zirwanira uretse aba bakuru b’izi nyeshyamba bakomeza kuzifata bugwate mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’iturufu y’amasengesho n’ubupfumu byose biziha indoto yo kwigarurira igihugu,byose bikorwa ku nyungu z’Abayobozi bazo kugira ngo babone amaboko ubundi bagasahura Congo Kinshasa n’abaturage bayo kakahava.
Hashize ibyumwero bitatu ingabo z’Akarere zemeje kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kongo,umuntu yatekereza ko benshi mu bakuru b’izi nyeshyamba bazakuramo akabo karenge bakajya kurya ayo bakoreye abandi barira mu myotsi nka Bakame.