Emmanuel Macron perezida w’Ubufaransa akomeje guterwa impungenge na Israel ko ikomeje ku gaba ibitero mu baturage ba Gaza cyane cyane bikaba biri guhitana abagore n’abana mukiganiro nitangaza makuru perezida Macron yasabye Israel guhagarika imirwano.
Perezida Macron avuga ko nubwo yemera uburenganzira bwa Israel bwo kwirinda,itagombamba kubwifashisha yica ubuerenganzira bw’abandi bwo kubaho.
Yakomeje avuga ko Ubufaransa bwamagana mu buryo bugaragara ibikorwa by’iterabwoba bya Hamas, ariko ko bugdashyigikiye ibitero bya Israel.
Israel ivuga ko irasa ahari ibikorwa bya gisirikare kandi ko ikurikiza amategeko mpuzamahanga ndetse igafata ingamba zo kugabanya abasivile bapfa n’abakomereka, harimo nko kubaburira mbere y’ibitero byayo no gusaba abantu guhunga.
Ibi Perezida Macron, yabivugaga nyuma y’umunsi habaye inama mu murwa mukuru Paris ku mfashanyo yo kugoboka imbabare mu ntambara yo muri Gaza, yavuze ko umwanzuro ugaragara wa za leta zose n’ibigo byari muri iyo nama ari uko nta kindi gisubizo gihari kitari mbere guhagarika imirwano kugira ngo hakorwe ubutabazi, kujya ku gahenge, ibyo bizatuma [turinda] habaho kurinda… abasivile bose badafite aho bahuriye n’abakora iterabwoba.
Uko bimeze uyu munsi, abasivile baraswaho ibisasu ni ko bimeze. Izi mpinja, aba bagore, aba bantu bageze mu zabukuru baraswaho ibisasu bakicwa. Rero nta mpamvu y’ibyo kandi nta shingiro bifite. Rero rwose dushishikarije Israel guhagarika.
Yavuze ko atari inshingano ye kuvuga niba amategeko mpuzamahanga yarahonyowe.
Macron yavuze ko rwose bifatanyije na Israel mu kababaro kandi rwose twifatanyije na bo mu bushake bwo kwikiza gukuraho iterabwoba, mu Bufaransa tuzi icyo iterabwoba risobanuye, Ariko nta gisobanuro gihari kurasa ibisasu ku basivile bo muri Gaza.
Ariko Macron yavuze ko ari uburyo bwiza cyane kuri Israel bwo kwirinda atari kurasa ibisasu byinshi kuri Gaza, avuga ko birimo guteza inzika n’inzangano mu karere bizatuma amakimbirane akomeza.
Nyuma y’ukwezi Israel imaze iminsi irasa ibisasu kuri Gaza na nyuma y’ibyumweru hafi bibiri igabye igitero kinini cyo ku butaka muri Gaza, ku wa gatanu minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza yavuze ko abantu 11,078 bamaze kwicwa kugeza ubu, mu gihe abandi miliyoni 1.5 bahunze bagata ingo zabo.
Israel yavuze ko izatangira kujya ihagarika ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’amasaha ane buri munsi mu bice bimwe byo mu majyaruguru ya Gaza, mu gihe ikomeje igitero cyayo.
UMUTESI Jessica