Nyuma y’itangazo ryatambukijwe na Polisi y’u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 ,rivugako hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo,hasinywe amasezerano y’ubufatanye mukubungabunga umutekano w’ibihugu byombi,kuri uyu wa 15 Ukubuza 2021 Hon. J.B Muhindo Kasekwa yandikiye Minisitiri w’intebe amusaba ubusobanuro kuri aya masezerano kuko atabyumva.
Yatangiye agira ati “Nkurikije itangazo nabonye kurubuga nkoranya mbaga rwa Polisi y’ uRwanda ryashyiriweho umukono ku Kacyiru i Kigali,rigashyirwaho umukono na Dany Munyuza ku ruhande rw’u Rwanda,na komiseri jenerali Dieudone Amuli Bahigwa ku ruhande rwa Congo ,bavuga kubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,bavuga ko murwego rwo kurinda umutekano w’ibihugu byombi, Polisi y’u Rwanda yakohereza abapolisi mu bice bya Goma,ngo babashe gukumira ibyaha bitaraba muri ako gace. Njyewe ibi ndabihakanye nshingiye kuri ibi bikurikira:
Aya masezerano yabaye, yashyizweho umukono nyuma yo gutangira ibikorwa by’ingabo za Congo na Uganda mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF ,mu duce twa Beni na Ituri.
Ni hehe hazashyirwa ibirindiro bya Polisi y’u Rwanda,muri Goma mu gihe hasanzwe hakorera Polisi Nasiyonali ya Congo muri uyu mujyi ?
Ni iyihe sura izagaragazwa na Polisi Nasiyonali y’u Rwanda mu mujyi wa Goma , mu gihe bari munsi y’abapolisi bacu mu myitozo?
Ese ni iyihe mikoranire yagaragaye kuwa 18 Ukwakira 2021 mu gace ka Buhimba muri teretwari ya Nyiragongo hagati y’Ingabo zacu n’izabo ?
Aya masezerano yavugaga ko mu rwego rwo kurinda umutekano w’ibihugu byombi ,bitewe n’uko muri kano gace ka Kivu y’Amajyaruguru hari kubera imirwano ,kandi ariko gacumbikiye imitwe myinshi irwanya Leta y’u Rwanda,kugirango batitwaza ako kaduruvayo bagahungabanya umutekano w’aka gace,Abapolisi b’u Rwanda bakwambuka bagacungira hafi ko hari uwambuka bakinnira ku butaka bw’’u Rwanda baturutse i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
UmuhozaYves