Kuwa 21/11/2020 indege za gisilikare 2 zo mu bwoko bwa Sukhoï zikorerwa mu gihugu cy’Uburusiya zikaba zaraguzwe n’igihugu cy’Angola zazengurutse ikirere cya Kinshasa ziri mu myitozo y’ingabo zirwanira mu kirere.
Iyi myitozo y’ingabo zo mu kirere yabereye mu murwa mukuru wa DR. Congo ,Kinshasa nyuma yaho Félix Tshisekedi akoreye uruzinduko mu gihugu cy’Angola kuri uyu wa mbere taliki ya 16/11/2020 aho yagiranye ibiganiro byamaze amasaha macye na mugenzi we wa Angola.
Imyitozo y’ingabo zirwanira mu kirere yabereye i Kinshasa ikaba ifite intego zo gushimangira ubufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere z’ibihugu byombi
Umuyobozi w’ibiro bya Félix Tshisekedi akaba yabwiye itangazamakuru ko iyo myitozo y’ingabo zo mu kirere yahuje ibihugu byombi i Kinshasa ari ikimenyetso kidashidikanywaho cyerekana ko igihugu cy’Angola kiyemeje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo FARDC .
Umujyanama wa perezida Tshisekedi akaba yavuze ko izo ndege z’Angola uko ari ebyiri zahise zishyirwa mu maboko y’ingabo za Congo, zikaba zishobora kuzikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.
Nubwo bimeze gutyo ariko , ku ruhande rw’impuzamashyaka ya FCC ishyigikiye Kabila, Kikaya Bin Karubi wigeze kuba umujyanama wa Joseph Kabila mubyerekeranye n’ububanyi n’amahanga, yumvikanishije ko iyo myitozo y’ingabo zirwanira mu kirere yahuje ingabo z’igihugu cy’Angola n’iza Congo FARDC ari ,ubutumwa bwohererejwe Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi ku mwanya w’umukuru w’igihugu .
Bin Karubi akaba yavuze ko ubwo butumwa bwahawe Kabila ntacyo buvuze bitewe n’uko ubwumvikane bucye buri hagati y’impande zombi bugomba gushakirwa igisubizo n’abakongomani ubwabo, hakurikijwe amasezerano Félix Tshikedi yagiranye na Joséph Kabila .
Kikaya Bin Karubi arahamagarira umutwe wa politiki ushyigikiye Joséph Kabila kwamagana ku mugaragaro iterabwoba ryo kwitabaza imbaga mu kurwanya FCC rikorwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi nyuma yo kunanirwa guhamagarira indi mitwe ya politiki kumushyigikira mu kurwanya FCC mu biganiro bimaze hafi ibyumweru bibiri.
Umwe mu bakozi bakuru b’ibiro bya Félix Tshisekedi yagize ati : “
niba babona ko iriya myitozo ya gisilikare ibabangamiye, ni uko bafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’igihugu .”
uwo muyobozi akaba yishimira umubano mwiza uri hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Angola.
Mu Karere igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo giherereyemo igihugu cya Angola n’icyo gihugu , perezida Félix Tshisekedi yasuye kenshi kuva yahabwa umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cya Congo.
Hategekimana Claude