Ubuhanuzi bukubiye mu mizingo ibiri by’ibitabo bya Michel de Nostredame uzwi nka Nostradamus mu cyiswe Prophecy of Nostradamus, n’ubw’Umunya-Brigaliyakazi Baba Vanga, buvuga ko umwaka wa 2023 uzaba uw’akaga ku kiremwa muntu aho abantu bazapfa nk’ibimonyo ndetse Kiliziya ikabona Papa mushya uzakora ishyano kandi hakaba n’intambara ya Gatatu y’Isi.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bumwe mu buhanuzi bwa Nostradamus bivugwa ko yahanuye kuri uyu mwaka wa 2023, tugaruke no ku buhanuzi bw’Umunya-Brigaliakazi wahumye mu buryo budasobanutse kubera inkuba ,Baba Vanga benshi bizera ko burimo ukuri runaka nawe hari ibyo yavuze kuri uyu mwaka aho yemeza ko kubera ibura ry’ibiribwa abantu bazarya abandi.
Ubuhanuzi bumara igihe kingana gutya buhinguranya ibinyejana bwagiye bukorwa n’abantu nka Michel de Nostradame uzwi nka Nostradamus cyangwa nka Baba Vanga butandukanye n’abapfumu cyangwa mu nsengero cyangwa se bimwe byo kuryama ukarota , ahubwo ni abantu bafite ubuhanga karemano bwo gusobanukirwa imiterere n’ingendo z’inyenyeri n’imibumbe mu Isanzure muri Siyansi yitwa Astrology.
Nostradamus mu bahnuzibwe avugako umwaka wa 2023 Kiliziya Gatolika izabona Papa mushya uzakora ishyano , ngo Umupapa uriho azavuga ko ananiwe kubera imyaka y’izabukuru hanyuma hatorwe undi uzaba nk’uw’umwijima kuri Kiliziya.
Ubundi buhanuzi buri mu mikarago y’ubuhanuzi bwa Nastradamus , buvuga Intambara ya Gatatu y’Isi , aho avuga ko hazaba intambara ikaze mu 2023 yise ‘Great War ‘ ijambo rimaze gukorerwa incuro ebyiri gusa ku ntambara zabaye mu Isi.
Handitse ko mu gihe cy’Amezi 7 muri uyu mwaka wa 2023 , abantu bazaba bicana bitarabaho ku buryo bazavuga ko ubu bwicanyi ari ubw’abazimu umuhanuzi ati ‘’ People will be Killed by Evils ‘’ gusa ntawe uzi niba intambara ya Gatatu y’Isi iramutse ibaye yarama Amezi 7 gusa , ariko ngo muri aya mezi abantu bazaba bapfa nk’ibimonyo.
Abasobanura iby’ubu buhanuzi bemeza ko ibi byaba ari byo koko bashingiye ku buryo amakimbirane yo muri Ukraine akomeje gufata indi ntera kandu u Burusiya butiteguye guhagarika Intambara.
Ibi bihura n’iby’Abategetsi bakomeye bamaze iminsi batangaza , aho bavuga ko niba Uburengerazuba bw’Isi budahinduye uko bwitwara muri iyi ntambara n’u Burusiya bukaguma mu ntambara bwise iyo kwirwanaho ngo ntakabuza mu mezi make cyane intambara ya Gatatu y’ Isi irakomanga ku muryango , ngo iramutse idatangiriye muri Ukraine ishobora gutangirira muri Taiwan.
Muri 2023 hashobora guturitswa Bombe kirimbuzi zizagirsa ingaruka zitandukanye ariko by’umwihariko ku Burayi , mu mvugo za gihanuzi yaragize ati’’ Hari igihe kigiye kuza Uburayi bukamara imyaka 40 butareba umukororombya ,ubutaka bw’u Burayi buzumagara cyane ariko bizabanzirizwa n’imyuzure izamara benshi mu gihe gito’’
Ibi ngo bizaba byatewe no guhumana kw’ikirere bitewe n’ibisasu bya kirimbuzi by’ubumara bizaba byatewe mu kirere cy’u Burayi .Icyo gihe ngo amafi yo mu Nyanja azamera nkatogosheje , amazi yibirindure kubera ubushyuhe , ubukana bw’uburozi buzatwika amazi kugeza ku ndiba y’Inyanja .
Muri uyu mwaka kandi ni umwaka w’amagorwa ku kiremwa mu ntu , Umunya-Brigaliyakazi , Baba Vanga avuga ko muri uyu mwaka ibiribwa bizabura aho abikabiriza akavuga ko bizagera aho abantu barya abandi.
Nostradamus avuga ko mu Burasizuba bw’Isi (Ubushinwa, Ubuyapani, u Buhinde, Ukraine n’u Burusiya) hazaduka umutegetsi , uzaba igikomerezwa , ubutegetsi bwe buzunga amahanga yari yaritatanyije kandi buzaba ntamakemwa ,azakundwa n’abantu bose , azazana amahoro ku Isi kandi azategeka igihe kirekire cyiganjemo uburumbuke (Biri mu gika cya 8 Uhereye ku mukarago wa 23 w’ubuhanuzi bwe ).
Muri ibi bice rero ngo niho hazaduka umutegetsi uzazana amahoro mu Isi kandi agakundwa na benshi nyuma y’ibihe bibi kandi bikazaba muri uyu mwaka wa 2023.
Mu myaka 60 ishinze byari byaravuzwe ko Nastradamus yahanuye ko umuntu azakandagiza bwa mbere ikirenge cye ku Kwezi aho byaje kurangira Amerika ibigezeho ku cyise Mission Apollo11.
Ku bijyanye no kogoga isanzure , yahanuye byinshi kuko yahishuye ko habazaho urugendo rw’umuntu wa mbere ku mubumbe wa Mars, abasobanura iby’ubu buhanuzi babihuza no kuba mu minsi ishize umuherwe Elon Musk yavuze ko ikigo cye gikora ibijyanye n’isanzure kizohereza umuntu wa mbere ku mubumbe wa Mars mu 2029 gusa ubuhanuzi bwavugaga ko bizaba uyu mwaka 2023 gusa abasobanura neza iby’ubuhanuzi bemeza ko iyo bibaye nyuma y’imyaka Itandatu ntakwibeshya kuba kwabayeho .
Kwizera ko ubu buhanuzi aribwo byaba ari ikosa rikomeye ariko nabwo kubwirengagiza ukabijya kure nabyo atari byiza.
Imyaka 500 igiye gushira , uyu mugabo ashyize hanze imizingo y’ibitabo byinshi harimo icyiswe ‘ Prohpecy of Nostradamus , niwe muhanuzi bemeza ko ibyo yavuze atigeze yibeshya na gato, ni we muhanuzi bavuga ko yaba yarahanuye ibizaba hafi ya buri mwaka uhereye mu gihe yatangiriye kubikoreraho.
Nostradamus yahanuye Impinduramatwara zo mu Bufaransa, ivuka rya Leta Zunze ubumwe za Amerika,intambara z’Abongereza n’Abafaransa muri Amerika mu myaka 100, Intambara ya mbere n’iya Kabiri y’Isi, ivuka ry’ibihangange nka Adolfe Hitler, akaga k’inzara mu Bushinwa kahitanye abarenga Miliyoni 57 , ibitero by’iya 11 Nzeri muri Amerika , yarahanuye agera naho avuga amazina y’umuntu nka Nicolas Sarkozy wategetse Ubufaransa.