Abantu benshi babarizwa mu mashyaka arwanya leta y’u Rwanda cyane cyane akorera hanze yarwo, bamaze imyaka myinshi bameze nk’abari mu nzira y’amayobera, aho nabo ubwabo batazi ko inzira barimo izabasha kubageza ku migambi yabo ndetse bakaba bakomeje kugaragaza ko nta cyizere bagifitiye abayobozi bayobora ayo mashyaka babarizwamo.
Abenshi bavugako batangazwa cyane no kubona hari abantu bakunda kuvugira ku ma radio no ku mbuga nkoranyambaga, ko bashakira abanyarwanda amahoro, umutekano iterambere ndetse no gucyura impunzi zaheze mu buhungiro ariko bakaba basanga ibyo bavuga atari byo bakora, ahubwo ubwabo birirwa bacagagurana.
Ku rubuga rwabo rwa Facebook bise “P5 ibitubabaje” Aho bakunda gucisha ibitekerezo byabo birebana n’amashyaka babarizwamo, umwe yagize ati:
“Ariko mbabaze? nihe mwabonye umuntu utanga icyo adafite? Mbere yo kugira icyo ugeza ku bandi nawe ubwawe banza ukigezeho. Igihe maze muri opozisiyo nasanze natwe tutazi icyo turimo, ahubwo twabaye barusahurira mu nduru.
Kugira ishyaka rya opozisiyo byabaye nko kugira Koperative cyangwa kugira Sosiyete y’ishoramari, kuko niho abantu baza barwanira inyungu kugirango buzuze imifuka yabo.
Kugeza ubu, iyo ubaze amashyaka amaze gushingwa mu buhungiro nibwo uhita ubonako abantu bayashinze mu nyungu zabo bwite kuko buri wese aba ashaka agafaranga, ngo yishiririre mu mifuka mu rwego rwo kunyunyuza imitsi y’abandi.
Hari abarwanira kumvikana mu biganiro binyuzwa kumbuga nkoranya mbaga kugirango bamenyekane maze bagire abo bigarurira.
Muri iyi nyandiko yacishijwe kuri urwo rubuga ikomeza ivukaga ko umwaka ushize wa 2019 waberetse ko ibyo birirwaga bavuga ataribyo baba batekereje ko ahubwo bakwiriye gushaka undi muvuno aho kwirirwa mu magambo gusa.
Benshi bari biringiye umutwe wa P5 amashyaka y’ishyize hamwe arangajwe imbere na RNC ya Kayumba ndetse anashinga umutwe wa gisirikare ugamije kurwanya Leta ya Kigali, ariko uwo mutwe wa P5 uza guhura n’akaga gakomeye ubwo basakiranaga n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Congo (hibou special forces) .
Benshi muri bo barahatikiriye ndetse abandi bafatwa mpiri harimo uwari ubayoboye Maj(ltd) Mudhatiru kuri ubu, uri kuburanira mu Rwanda ariko uyu mutwe w’inyeshyamba za P5 wagendeyeho akayabo k’amafaranga menshi ariko ntacyo wagezeho ndetse waguye ubudashobora kubyuka.
Muri iyi nzira y’umusaraba abarwanya Leta ya Kigali ubwabo bananiwe kumvikana ahubwo benshi muri bo bakaba bashishikajwe no kwitwa Abayobozi gusa nyamara nta gahunda nzima bafite ahubwo bahora bagambanirana ntacyo bimaze.
Uyu musomyi yakomeje agira ati:
“Ese ko twe tugaya Leta ya Kigali, aho twaba tuyirusha iki? Benshi muri twe dushishikajwe no kwitwa abayobozi gusa nyamara nta gahunda nzima dufite, ahubwo duhora tugambanirana no gupfa intica ntikize y’amafaranga y’imisanzu yakwa impunzi z’abanyarwanda.
Bavugako byaba ari ikibazo gikomeye mu gihe amashyaka babarizwamo adahwema kuvuga ko abashakira ibyiza kandi nabo barananiwe kubyigezaho
Ati:”tureke kwibeshya tubeshya abanyarwanda muze tubanze tumenye icyo opozisiyo ari cyo, bitari gusakuza gusa tubeshyanya.
Yakomeje agira ati:’twazize kwikunda, ndetse n’ubusambo ntacyo twageza ku bandi igihe natwe twananiwe kugira icyo twigezaho uhubwo tugahora mumacenga no kwikubira imitungo y’abanyamuryango”
Dore Ingero z’amashyaka arwanya leta y’u Rwanda yagiye acikamo ibice kubera gushaka kwikubira imitungo , abandi bagashwana kubera bashaka kugira Imyanya ikomeye:
- Uhereye kuri RNC: yatangiye ari imwe ndetse itangira kugira abayoboke kandi bavanze ubwoko bwose , nyamara nyuma y’igihe gito, barashwanye bacikamo ibice, havuka RNC ishakwe kuri ubu iyoborwa na Dr.Theogene Rudasingwa .
Nyuma yaho RNC yari yasigaye iyobowe na Kayumba Nyamwasa nayo yaje kongera gucikamo ibice ba Noble Marara, Callixte Sankara ,Kazigaba Andre na nyakwigendera Kamile nabo bahise biyomora kuri RNC bashinga RRM.
Aba bose kuri ubu barazirana urunuka , baba basebanya ndetse ari nako bagambanirana hagati yabo.
2. FDLR: nayo abayitangije kuva muri 2000 imajije gucikamo ibice incuro eshatu zose Aho bamwe bashwanye hakavuka FDLR_,Rud Urunana ndetse nyuma yaho haje kuvamo CNRD ubwiyunge ihita itwara zimwe mungabo za FDLR barihuza bashing inyeshyamba za FLN, aba nabo uyu munsi ntibahuza uwari umwe mu bayobozi ba FLN Gen.Sinayobye Barnabe baherutse kumugambanira aburira muri Tanzania.
- FDU inkingi: ishyaka ryashinzwe na Madame Ingabire victoire naryo ryacitsemo ibice kuva Madame Ingabire Victoire yamenya ko Bwana Justin Bahunga wari wasigaranye iri shyaka ubwo Ingabire Victoire yarafunze yari asigaye agendera ku matwara ya Kayumba Nyamwasa ndetse ko yari yarigaruriye Umutungo wa FDU inkingi ku manyanga bakoranaga na Kayumba Nyamwasa byatumye Ingabire Victoire ahita ashinga irye shyaka aryita “DALFA umurinzi”
Izi n’ingero nke mberetse ariko hari n’izindi nyinshi cyane tuzabagezaho mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru.
Hategekimana J.claude