Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo, ku kicaro gikuru cya Polisi mu ntara y’ Uburengerazuba habereye ibiganiro byahuje abanyamakuru bakorera muri iyi ntara n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga bigamije kunoza imikoranire.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’uko umutekano wifashe no gukomeza imikoranire mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kugirana inama mu rwego rw’ imikorerere no gufasha abanyamakuru mu gukora inkuru z’ umutekano kandi zitabogama.
ACP Rutikanga yasabye abanyamakuru gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha no gusigasira ituze rya rubanda mu gihe batangaza amakuru cyane batangaza amakuru ya nyayo kandi bakagira amakenga mu gihe babona ko inkuru bagiye gutangaza ntacyo yamarira abayikurikira
Yagize ati: “Polisi yuzuzanya n’abanyamakuru mu kubaka umuryango utekanye kandi ufite iterambere kandi ibyo bigerwaho mu gihe abaturage bagezwaho amakuru y’ukuri azira ibihuha kandi agaragaza ubutumwa bw’impande zombi zirebwa nayo.”
Yakanguriye abanyamakuru gushyigikira ibikorwa bigamije kurwanya magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kurwanya ubusinzi mu rubyiruko (Tunywe Less), ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro n’ibindi bikorwa bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Muri iki kiganiro abanyamakuru na bo bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye birebana n’ umutekano ndetse n’ imwe mu byitwarire y’ abapolisi mugihe bari mu kazi dore ko hari n’ abagiye bagaragaraho amakosa ashingiye mu kazi ariko bikitirirwa urwego bakorera
Ku bijyanye n’ubunyamwuga bwa Polisi na disipuline, ACP Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda itajya yihanganira abapolisi bitwara nabi kandi ko abagiye bagaragaza imyitwarire mibi mu kazi babibazwa mu rwego rwa disipuline abakoze ibyaha bagakurikiranwa mu butabera kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Yasabye abanyamakuru kandi kutarebera abapolisi bose mu ndorerwamo y’ urwego bakorera kuko hari igihe umupolisi akora ikosa bitewe n’ uko yabyutse cyangwa yaramutse ndetse n’ imyitwarire ye muri rusange, agasaba ko mbere y’ uko ikosa riba iry’ urwego bakorera bakagombye kumenya ko hari n’ ubwo umuntu yitwara mu bunryo bunyuranyije n’ amategeko y’ abamutumye.
Ibiganiro byasojwe impanze zombi, Polisi n’ abanyamakuru bemeranyijwe gukorera hamwe kandi mu bwuzuzanye kuko bose ari igihugu bakorera kandi tukaba tugomba gufatanyiriza hamwe kucyubaka no kugiteza imbere, hirindwa ko ibyagezweho byasenyuka ahubwo bigasigasirwa ndetse bikanongerwa kuko hakiri byinshi byo gukora.
Rwandatribune.com