Inkuru iri mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, iravuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyafashe abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red-Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi, nkuko tubikesha ikinyamakuru SOS Media cyandikirwa mu gihugu cy’uBurundi ngo abo barwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe rifatanye ni rya Kibirira ku ruhande rw’uBurundi, nyuma yaho bari bamajije kugaba icyo gitero .
ikinyamakuru SOS Media gikomeza kivuga ko u Rwanda ruteganya gushikiriza uBurundi abo barwanyi binyuze mu kanama mpuzamahanga ko mu Karere k’ibiyaga bigari(CIRGL) .
Cyanongeye ko Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu cy’uBurundi isaba Leta y’ uRwanda koherereza uBurundi abo banyabyaha nkuko ihora ibikora iyo ifashe abakoreye ibyaha mu Rwanda ngo kuko nayo iboherereza bagakurikiranwa n’ubutabera
Kuwa gatanu w’iki cyumweru Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’uBurundi nawe yashimangiye aya makuru aho yavuze ko icyo gitero , cyagabwe n’abarwanyi ba Red- Tabara mu ntara ya Kayanza ho muri Komine ya Kabarore kuwa 25 nzeri 2020 mu masaha y’umugoroba saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 maze kigahitana umusore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Bucumi Gregoire ndetse ngo bagasiga bibye ihene zirindwi maze bahita bagaruka mu rwanda banyuze mw’ishyamba rya Nyungwe.
Gusa ntacyo igisirikare cy’uRwanda kiratangaza Ku bivugwa n’uBurundi,
ni mugihe uRwanda narwo rwakunze gusaba uBurundi , gufata no gushikiriza u Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FLN umaze igihe uhungabanya umutekano w’uRwanda uturutse k’ubutaka bw’uBurundi aho bagaba ibitero k’uRwanda bakoresh eje ishyamba rya Kibira bakinjirira muri Nyungwe maze bakica bakanasahura imwe mu mitungo y’abaturage , bagatwika imodoka nyuma bagasubira i Burundi ariko uBurundi ntihagire icyo rubikoraho .
Igiheruka ni igitero cyagabwe mu Murenge wa Ruheru ho mu Karere Kanyaruguru kuwa gatandatu tariki ya27 kamena 2020 kigahitana abantu bane mu bari bakigabye abandi batatu bagafatwa mpiri.
Hanafashwe kandi bimwe mu bikoresho by’ingabo z’uBurundi , nkuko bisanzwe uBurundi bwakomeje guhakana ibirego by’uRwanda bukavuga ko ntabantu bitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’uRwanda baturutse i Burundi.
Hategekimana Claude