Leta y’u Burundi yanze kwakira umurambo wa Amos Ndimurwanko umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Burundi muri Tanzaniya.
Amos Ndimurwanko yapfuye kuya 13 Gicurasi mu mugi wa Arusha aho yari asanzwe ari mu butumwa bw’akazi , Leta y’u Burundi ikaba yanze ko ashyingurwa i Burundi, ku mpamvu z’uko yishwe na coronavirus bityo ngo ntibashaka ko iyo ndwara ikwirakwira mu gihugu.
Abagize umuryango we batangaje ko bashatse ko Amos yazashyingurwa mu gihugu cye cy’amavuko cyane cyane ko yari asanzwe akorera Leta y’u Burundi ndetse ngo babisaba ubuyobozi bw’iki gihugu ariko bubatera utwatsi.
Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’UBurundi yabwiye abagize umuryango wa Amos Ndimurwanko ko batemerewe kuzana umurambo wa nyakwigendera mu gihugu cy’UBurundi kuberako Leta y’UBurundi idashaka ikintu icyaricyo cyose cyatuma icyorezo cya coronavirus gikwirakwira muri iki gihugu biturutse k’uyu muryango.
Guverinoma ya Tanzaniya yo ivuga ko yasabye leta y’uBurundi kuyemerera ko Amos Ndimurwanko yahambwa mu gihugu cya Tanzaniya ariko bibanje kunyura mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga ,aho leta y’UBurundi biciye mu nyandiko igomba kwemeza ko uno mu dipolomate w’Umurundi ahambwa muri Tanzaniya kuko nta mu dipolomate uhambwa mu gihugu kitari icye bitabanje kwemezwa na Guverinoma y’igihugu ahagarariye ibicishije mu nyandiko aho iba igomba kugaragaza n’impamvu ,aha ngo nibwo Tanzaniya yaba ibonye uburenganzira bwo kumuhamba.
Amos Ndimurwanko yabaye umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’Uburundi muri Tanzaniya kuva mu mwaka wa 2014 akaba yaritabye Imana kuya 13 gicurasi 2020 azize covid-19.
HATEGEKIMANA Claude