Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize Ingabo z’Uburusiya zakubishe inshuro ku buryo budasubirwaho, Ingabo za Ukraine , ubwo zarimo zigerageza kugaba igitero gikomeye ku ruganda rwa Zaporizhzhia rutunganya imbaraga zikomoka ku bumara kirimbuzi ,zigamije kongera kurwigarurira.
Minisiteri y’Uburusiya ikomeza ivuga ko,Kuwa 3 Kanama 20222 ingabo za Ukraine zibumbiye mu matsinda agizwe n’Abasirikare 250 barwanira mu mazi, zagerageje kwambuka inkombe z‘ikiyaga cya Kakhovka giherereye mu gace uru ruganda rubariwamo, zigamije kongera kurwigarurira ariko Ingabo z’Uburusiya zibabera ibamba zibasha kubasubiza inyuma ,zikoresheje Indege z’Intambara zirimo za kajugujugu n’indege zikoreshwa mu guhiga umwanzi .
Muri iyi Minsi, ubutegetsi bwa Ukraine bushigikiwe n’Ibihgu by’Uburengerazuba ,bwarahiriye kongera kwisubiza Uruganda rwa Zaporizhzhia,ruherereye mu Majyepho ya Ukraine, ndetse bukavuga ko bugomba kongera kwigarurira uduce twose duherereye mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Ukraine twamaze kwigarurirwa n’Uburusiya.
Hari hashize iminsi Uburusiya na Ukraine bitana ba mwana ,buri ruhande rushinja urundi, kurasa za Bombe hafi ya runo ruganda,ibintu bikomeje gutera impungenge Ibihugu by’Uburayi bivuga ko , kurasa kuri runo ruganda bishobora gutera impanuka z’Ubuzima mu gihe ahari ububiko bw’ubumara kirimbuzi hagerwaho n’ibyo bisasu.
Uruganda rwa Zaporizhzhia, rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatts( MW) hafi 6000 z’umuriro w’Amanyashanyarazi bituma ruba u rwambere ku mugabane w’Uburayi mu Ngada zitunganya imbaraga zikomoka ku bumara kirimbuzi.
rwarigaruriwe n’Abarusiya muri mu ntangiriro z’ukwezi wa Gatatu 2022 nyuma y’gihe gito ,Uburusiya butangije Perezida Putine atangaje ko atangije ibitero bidasanzwe kuri Ukraine.
Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Eldogan mu kiganiro yagiranye na Perezida Vladimile Putine w’Uburusiya kuri Telefone, yavuze ko yifuza kuba umuhuza ku kibazo cy’uru ruganda kimaze iminsi gihanganishije Uburusiya n’Ibihugu by’uburengerazuba byifuza ko rwasubira mu maboko ya Ukraine ibintu Uburusi Budakozwa nagato.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com