Uburusiya bwihanije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) zifite umugambi wo guha Ukraine intwaro ziteye imbere mw’ikoranbuhanga zira misile mu ntera ndende.
Maria Zakharova umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yatangaje ko igikorwa cya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika kigamije guha Ukraine Misile ziraswa kure ,nta kindi kigamije uretse gushora Ukraine kurasa ku butaka bw’Uburusiya.
Akomeza avuga ko, bisobanuye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizaba zinjiye mu ntambara ku mugaragaro ndetse Uburusiya bwiteguye kurinda ubutaka bwabwo ku giciro icyaricyo cyose.
Yagize ati:”iki gikorwa cya USA ntakindi kigamije usibye gushora Ukraine kurasa ku butaka bw’Uburusiya, no kwinjira mu ntambara byeruye kwa USA mu ntambara. Uburusiya bwiteguye kurwana iyo ntambara no kurinda ubutaka bwabwo ku giciro icyaricyo cyose.”
Mu mezi atandatu ashize kuva Intabara yatangira muri Ukraine kuwa 24 Gashyantare 2022, Uburisiya bwagiye bubona insinzi nyinshi ndetse bubasha no kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Donbas mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Gusa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2022 ,ingabo za Ukraine zatangiye gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya no kongera kwigarurira uduce zari zarambuwe .
Perezida Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ingabo ze, zimaze kubohoza km2 zigera ku 60.000.
Biravugwa ko abasirika ba USA n’Ubwongereza n’Intwaro ibi bihugu biha Ukraine, aribyo biri gufasha Ukraine kwisubiza uduce yari yarambuwe n’Uburusiya.
HTEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com