Igisirikare cy’Uburusiya kiri kurwana muri Ukraine ,cyongeye gutera intambwe mu mirwano imaze iminsi iri kubera mu Ntara ya Donbas iherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru by’Uburengerazuba no mu Burusiya, avuga ko habura gato kugirango ingabo z’Uburusiya zigarurire Umujyi wa Soledar uherereye mu Karere ka Donesk ndetse ukungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.
Ku mugoroba wejo tariki ya 10 Mutarama 2023, amashusho ya Video agaragaza Evgueni Prigojine Umuyobozi w’itsinda ry’abarwanyi b’Ababarusiya bazwi nka “Wegner Group” yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, ari mu mujyi wa Soledar mu kinombe cy’umunyu hafi y’ahari kubera imirwano, ari kumwe n’itsinda ry’abarwanyi ba “Wegner Group” bari bamukikije .
Muri iyo video, Prigojine yumvikanye avuga ko umujyi wa Soledar uri kugenzurwa n’ingabo z’uburusiya n’abandi bafatanyije urugamba .
Mbere yaho , Denis Pushilin Umuyobozi w’akarere ka Donesk yari yatangaje ko ingabo z’uburusiya ziri gutera intambwe igaragara muri iyo mirwano ndetse ko zamaze kwigarurira 60% by’uwo Mujyi.
Perezida Zelensky wa Ukarine, nawe yavuze ko n’ubwo Uburusiya buri gutera intambwe muri Soledar , ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho ndetse ko ingabo nyinshi z’Uburusiya ziri kuhasiga ubuzima.
Yongeyeho ko muri uyu mujyi ,nta buzima bucyiharangwa kubera imirwano ikomeye isa n’iyahahinduye amatongo.
Mu gihe ingabo z’Uburusiya zabasha gufata umujyi wa Soledar , byaziha ubushobozi bwo gufunga amayira yacishwagamo intwaro zahorezwaga mu Mujyi wa Buckmut.
Bizorehara kandi ingabo z’Uburusiya kugota umujyi wa Buckmut nk’uko zabikoze i Mariupol.
Uyu mujyi wa Buckmut nawo umaze iminsi uri kuberamo imirwano ikomeye, ndetse amakuru akavuga ko ingabo z’Uburusiya nawo ziri gusatira kuwufata.
Gusa muri uyu mujyi ,Uburusiya buri gutera intambwe gacye gacye bitewe n’uko Ukraine yahashinze ibihome by’ubwirinzi bikomeye cyane kandi hakaba hari koherezwa abasirikare benshi n’itwaro zikomeye mu rwego rwo gukumira ingabo z’Uburusiya ziwugerereye.
Abakurikiranira hafi amakimbirane ya Ukraine n’Uburusiya, bavuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, Uburusiya bwongeye gusubukura ibitero byo k’ubutaka ndetse ko intego nyamukuru yabwo, ari ukubanza kwigaruri intara ya Donbas yose uko yakabaye.
Ni nyuma yaho bwari bumaze igihe budatera intambwe mu ntambara yo k’ubutaka, ahubwo bukaba bwari bumaze igihe buri gukoresha ibitero bya Drones z’ubwiyahuzi byibasiye ibikorwa remezo bya Ukraine.