Hashize imyaka 32 Agathon Rwasa akora politike mu gihugu cy’u Burundi akaba yarakunze kugaragara nk’umwe mu banyepolike badatinya kuvuga icyo batekereza kubayobozi bayoboye igihugu cye kugeraho yafashe n’inzira y’ishyamba ngo arebe ko yabasha kugera ku ntumbero yiwe agashinga ishyaka rya FNL parpehutu.
Nyuma yuko ananiwe urugamba rw’amasasu ngo agere k’ubutegetsi yaje kugirana imishyikirano n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza nawe wabugezeho nyuma yuko urugamba rw’amasasu rumunaniye akabugezwaho n’amasezerano ya Arusha yabaye 2000 akagera ku ntebe y’umukuru w’igihugu 2005 maze agatangira imishyikirano na Agathon Rwasa maze muri 2006 Agathon Rwasa akemera gushyira intwaro hasi akaza mu gihugu agahabwa imyanya we n’abari bamushyigikiye ,
nyuma yuko ahawe imyanya ntiyahwemye kugaragaza ko ubutegetsi bwa CNDD FDD buyobowe na Pierre Nkurunziza butubahiriza amasezerano ya Arusha yo kubanisha abarundi cyane cyane itegeko nshinga ryiki gihugu naryo ryavuye mu masezerano ya Arusha mu mwaka 2010 Agathon Rwasa yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika afatanyije n’ishyaka rya UPRONA ariko ntibabasha kuyatsinda nyuma yahoo, Agathon Rwasa yarahunze kubera gushinjwa guteza imvururu mu gihugu bamwe bavugako yahungiye imbere mu gihugu abandi nabo bakavuga ko yahungiye mu bihugu bituranye n’uBurundi .
Abasesenguzi muri politike y’uBurundi berekana ko iki gihe ari icy’amahirwe kuri Agathon Rwasa kuba yabasha kuba umukuru w’igihugu kubera uburyo ashyigikiwe n’abaturage kandi banashingiye ku migabo n’imigambi yiwe kandi bagaragaza ko igihe cyose yaramuka yibwe akanga ibyavuye mu matora igihugu cyose yabona abaturage benshi bakora imyigaragambyo bikarangira ashyitse k’ubutegetsi nkuko byagenze muri Burkinafaso ,Misiri na Sudan ya Bashil n’ahandi muri Afrika .
Aba basesenguzi kandi bagaragaza ko aya ari amahirwe ye ya nyuma ya Agathon Rwasa muri politike kuko ushingiye kubamushigikiye baturuka mu moko yose y’abarundi ndetse n’ imigabo n’imigambi afite ,cyane ko yifuzako impunzi ziri hanze zataha kandi abanyapoltiki bashyiriweho imitahe(cyangwa impapuro zibata muri yombi)bazikurwaho bagataha.
Bavugako imbaraga afite n’abatuarage ba muri inyuma bitamugejeje ku ntebe y’umukuru w’igihugu byarangira nta wundi mwanya abonye muri iki gihugu kubera yaba yararangije kuba umwanzi na CNDD FDD.
Mu gihe yahungaga igihugu yumvikanaga nkugikunze igihugu cye kandi agaharanira ko cyagira imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi nyuma yuko ahunze yaje kugaruka mu gihugu mu mwaka wa 2014 maze ishyaka yari ahagarariye rya FNL abayobozi baryo barimo Jacques Bigirimana baramwirukana ariko ntiyashirwa ahita anshinga irindi rya CNL iri shyaka akaba ariryo ryamugejeje mu nteko inshingamategeko y’igihugu cy’uBurundi aba na visi Perezida wayo mu gihe ageze mu muri iyi nteko wabaye umwanya we wo kwiyereka abaturage no kunenga politike ya CNDD FDD .
Nyuma yuko komisiyo y’igihugu y’amatora yemeye kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’uBurundi Agathon Rwasa yatangiye kwiyamamaza bigaragarako afite abamushyigikiye benshi haba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo nubwo bo batemerewe gutora mu migabo n’imigambi ye yakomeje kwerekana ko igihugu cy’uburundi atari icy’abahutu cyangwa icy’abatutsi cyane ko iki gihugu cyamunzwe n’amacakubiri anshingiye ku moko, we yakomeje kwerekana ko igihugu ari icy’abarundi bose ntavangura ibi akaba yarabivuze mu gihe yajyaga mu ntara ya Cankuzo .
Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yakunze kurangwa n’imvugo zikakaye zerekana ko CNDD FDD ifite umugambi wo kwiba amatora ndetse no guteza imvururu mu gihugu akavuga ko uzagerageza kwiba amajwi nkuko babikoze 2010 atazabyihanganira kandi akanahamagarira abaturage kutazemera ibyavuye mu matora igihe cyose byagaragara ko bibwe amajwi yabo, kandi yakomeje kubwira aba CNDD FDD bashaka gutera ubwoba abaturage ko bazabarasa igihe bamaganye ibyavuye mu matora ko bazarasa ariko amasasu akabashirana maze akabafatisha intoki.
umwe mu baturage bagiranye ikiganiro na Rwandatribune.com uri mu nkambi z’impunzi za Burundi ziri muri Tanzania utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:umushungantahe Rwasa niwe dutezeho amakiriro yo kuva mu buhunzi twamuhaye icyizere nawe natwereke ko ashoboye,CNDD FDD nimwiba amajwi twese twiteguye kuza mu myigaragambyo ku buryo tuzereka amakungu ko abarundi banyotewe demokarasi.
Habumugisha vincent.