Ku nshuro ya mbere ubushinjacayaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje urutonde rw’abantu 322 bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina abantu bakuru mu rwego rwo kwifatanya n’Isi yose muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umukobwa .
Ubushinjacyaha Bukuru, mu nshingano bufite, harimo gukurikirana abakoze ibyaha no kubashyikiriza inkiko, kugira ngo baburanishwe ku byaha baba bakurikiranyweho.
Ku bijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko ibi byaha bigenda byiyongera buri mwaka.
Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko byibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.
Hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.
Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.
Hashyizweho Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanagena uburyo bwo kurengera uwahohotewe. Muri iri teka, mu ngingo yaryo ya 4 agace ka 11°, iteganya ko abahamwe ku rwego rwa nyuma n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagomba gutangazwa.
Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, yatangaje ko ubushinjacyaha bukuru bwishimiye ku munsi nk’uyu kuba bwahawe umwanya kugira ngo bubatangarize ku mugaragaro abakoze ibyo byaha.
Ati “ Icyo twakwita nk’ikusanyamakuru ry’abantu bagiye bakurikiranwa n’ubushinjacyaha bakaburanira imbere y’inkiko hanyuma bagahamwa n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gutsina, turavuga abantu bakuru basambanywa ku gahato no gusambanya umwana bamara guhamwa ibyo byaha mu nkiko kandi ku nzego zose abo bantu ubushinjacyaha bukaba bwarabakusanyije mu cyo twise Sex Offender Registry hagamijwe kubatangaza no kubamenyekanisha.”
Uru rutonde rutangajwe rukazajya ruvugururwa uko imibare y’abahamijwe ibyo byaha ku buryo budasubirwaho igenda ihinduka.