Igihugu cy’Ubushinwa cyasabye umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRCongo, gushyira intwaro hasi ikayoboka gahunda yashizweho na Guverinoma ya DR Congo igamije kugarura amahoro n’umutekano.
Ibi n’ibyatangajwe na Dai Bing wungirije intumwa y’ Ubushinwa mu Muryango w’Ababibumbye (ONU) mu Isuzuma ya raporo ziheruka ku kibazo cy’umutekano muri DR Congo.
Nyuma y’aya magambo ya Dai Bing , Ambasade y’Ubushinwa muri DR Congo ifite ikicaro i Kinshasa ,yahise Isohora itangazo rivuga ko, Ubushinwa burajwe inshinga n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo, ndetse ko buzakoresha uko bushoboye bugafasha iki gihugu kugarura amahoro n’umutekano muri Ako gace.
N’ubwo yatunze agatoki indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRCongo, Ambasade Y’Ubushinwa Muri DR Congo, yibanze cyane ku mutwe wa M23 ivuga ko kugaruka kwawo n’intambara yatangije ku Butegetsi bwa DR Congo, byateje ibibazo mu Burasirazuba bwa DRCongo, harimo abasivile babiguyemo, n’abandi bataye Ingo zabo bahunga imirwano, ariko yongeraho ko guverinoma y’Ubushinwa yiteguye gufasha Leta ya DRCongo Gukemura kino kibazo.
Yagize ati:” Imitwe yitwaje intwaro byumwihariko M23, yatumye abaturage binzirakarengane bahaburira ubuzima Abandi benshi bata ingo zabo bahunga imirwano .
Ubushinwa buzakomeza kuba hafi ya DRCongo no kuyifasha gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba Bwaho ,kandi iki ni kimwe mu bituraje inshinga.«
Yakomeje avuga ko Ubushinwa busaba imitwe yose harimo na M23, gushyira intwaro hasi bakayoboka gahunda yashizweho na Leta ya DR Congo igamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Iyo gahunda ishingiye kubyo Perezida Felix Tshisekedi, aheruka gusaba imitwe y’itwaje intwaro mu biganiro Byabereye i Nairobi muri Kenya umuhuza ari Uhuru Kenyata wahoze ayobora Kenya.
Icyo gihe, Perezida Felix Tshisekedi, yabwiye abari bahagarariye imitwe yitwaje intwaro muri ibyo biganiro, ko nta Kindi Leta ye yifuza, atari uko iyo mitwe yose yakwemera gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza Hagakurikiraho gahunda yo gusubiza mu Buzima busanzwe abarwanyi bayo.
Ubushinwa kandi, bwasabye Umuryango w’Ababibumbye kugira icyo ukora ,ugacyemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo hashingiwe kubyo Guverinoma ya DR Congo isaba.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Buri muntu wese uzi n’utazi ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, avuga iby’ashaka. RDC izi impamvu hari iriya mitwe yose. Ahanini iriya mitwe iriho kubera 1. Urugomo 2. Ubujura no gusahura 3. Imiyoborere y’igihugu hafi ya ntayo aho abaturage bamwe bavangurwa mu bandi. 4. Ububukene n’ubujyahabi.Ibi byose RDC ishaka ko bikemurwa hakoreshejwe imbaraga kandi ntazo ifite.
Biriya bisirikare byose byirunda muru RDC bizavayo bashwanye nka MOUNUSCO. Nubwo M23 yarangira(mbona RDC ari wo mutwe izi wonyine) hazavuka indi yikubye kabiri . Ikibazo cya RDC gikwiye gukemurirwa mu biganiro ariko nyuma RDC ikavugurura imiyoborere yibanda kuri decentralisation. Igisirikare cyo kucyubaka bizatwara imyaka myinshi kuko mbere na mbere igihari kigomba gucyurwa hagakurikiraho uburere mbonera gihugu maze bagatangira igisirake. Bazakenera ubufasha.
Ariko kuki mutumva impamvu ibi bihugu byibihangange kwisi byibanda muri Congo? Ngabo Uburusiya ejo America none na na Chinois nabo baraje akajagari gusa gusa nibahurireyo turebe gusa Bose baza bavuga umutwe umwe bakiyibagiza ko arumutwe wagiraranye ibiganiro byamahoro na Leta aho kwibaza kuri FARDC yamaze kwivanga nindi mitwe itagira intego yurugamba harimo nabasize bahekuye u Rwanda kdi bazineza ko arumutwe witerabwoba