Ikigo cyo muri Israeli gitanga serivisi y’ubutasi bwifashisha ikoranabuhanga, NSO Group, cyongeye gushinjwa kwinjirira telefone z’abantu batandukanye mu bihugu bimwe na bimwe birimo u Rwanda, gikoresheje ‘application’ yacyo yitwa Pegasus.
Ibindi bihugu bivugwa ni Azerbaijan, Bahrain, Hungary, u Buhinde, Kazakhstan, Mexique, Maroc, Arabie Saoudite, Togo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Igitangazamakuru Forbiden Stories cyo mu Bufaransa hamwe n’umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bivuga ko byabonye impapuro zari iz’ibanga ziriho urutonde rwa nimero za telefone 50,000 NSO Group yagerageje kwinjirira, binakoraho icukumbura.
Muri aba bantu, harimo: abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamakuru, abanyamategeko, abadipolomate, abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakuru.
The Guardian nka kimwe muri ibi bitangazamakuru byagize uruhare muri iri cukumbura, ivuga ko telefone y’umuntu ishobora kohererezwa ‘link’ cyangwa igahamagarwa, Pegasus igahita yiyinjizamo n’ubwo yaba adafunguye iyo ‘link’ cyangwa se ngo yitabe telefone.
Pegasus iyo igeze muri telefone y’uwinjiriwe, ngo ishobora gutuma umukeneyeho amakuru abifashijwemo na NSO Group, atangira kujya asoma ubutumwa yandikirana n’abandi na emails, akareba amafoto yohererezanya, akumviriza n’ibiganiro bagirana binyuze mu guhamagarana byaba binyuze mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho (audio & video calls).
Amnesty isobanura ko iki gikorwa kiba giteye impungenge kuri aba bantu nk’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru bakora icukumbura ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuko iyo amabanga yabo yinjiriwe, bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga.
Ku rundi ruhande, NSO Group yasohoye itangazo rivuga ko ibyatangajwe na Forbiden Stories atari ukuri, nta shingiro bifite, ko kandi iteganya kuyijyana mu rukiko iyirega icyaha cyo kuyisebya.
Yagize iti: “Ibyatangajwe na Forbiden Stories byuzuyemo ibinyoma n’ibitekerezo bituma hakemangwa ku kwizerwa no ku nyungu z’ababitangaje. Birasa n’aho abatazwi basakaje amakuru adafite ishingiro, kandi ari kure y’ukuri. (https://prodavinci.com/) ”
Iki kigo cyasobanuye ko kigurisha ikoranabuhanga ryacyo ku nzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’iz’iperereza, hagamijwe gusa gukiza ubuzima bw’abantu binyuze mu gukumira ibyaha nko gucuruza abantu, ibiyobyabwenge, ubushimusi, ibikorwa by’iterabwoba, gutahura aho abagwiriwe n’inzu baherereye no kurinda ibibuga by’indege kwinjirirwa n’utudege duto dushobora kubihungabanya. Ivuga ko yo nta bubasha igira bwo gukoresha iri koranabuhanga, ndetse ngo nta n’amakuru y’abantu ireba.