Ejo kuwa 30 Ukuboza 2022, Gen Jeff Nyagah ukuriye ingabo zihuriweho n’ibihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirarazuba bwa DRC, yagiye i Kinshasa kubonana na Perezida Felix Thisekedi mu rwego rwo kurebera hamwe uko ikibazo cy’umutekano cyifashe mu Burasirazuba bw’iki gihugu naho imyanzuro ya Luanda na Nairobi igeze yubahirizwa.
Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bukuru bw’izi ngabo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022, buvuga ko Gen Nyagah yabwiye Perezida Felix Thisekedi ,ko Umutwe wa M23 wateye intambwe mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi uva mu gace ka Kibumba, ndetse ko ukomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza kuyishyira mu bikorwa.
Yasabye Perezida Felix Tshisekedi, kwita no kudacika intege mu rwego rwo kubahiriza iyo myanzuro k’uruhande rwa DRC, anamumenyesha ingenga bihe y’izindi ngabo za EAC zitegura kuza mu Burasirazuba bwa DRC,icyo ziri gukora muri iyi minsi n’icyo ziteganya gukora mu gihe cyiri imbere.
Gen Nyagay, yasoje abwira Perezida Tshisekedi ko Ingabo zihuriweho n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(AECRF), zikomeje gushishikazwa no kuzuza inshingano zazo ziromo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kurinda umutekano w’Abaturage.
Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko Perezida Felix Tshisekedi atanyuzwe n’ibyo yabwiwe na Gen Nyagah, kuko yamusabye ko byaba byiza izo ngabo zigendeye ku mabwiriza ya FARDC.
Ariko abaCongoman bafite ikibazo?ni gute wagendera ku bitekerezo by’uwatsinzwe Diplomaty n’intambara?
1/Bananiwe gucyura impunzi zabo
2/Bananiwe kuubaha amasezerano bagiranye na M23
3/Bananiwe kubatsinda mu ntambara
4/Bananiwe kubemera nk’abenegihugu
Amabandi y’imahanga arabashuka