Raila Odinga wahoze ahanganye na Perezida William Ruto yashinjwe gushaka gusenya igihugu, kubera ibikorwa akomeje gukora birimo no gutegura imyigaragambyo itandukanye yo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Ibi byagarutsweho na visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua Ubwo yagarukaga ku myigatagambyo iri gutegurwa na Raila Odinga kuri uyu wambere w’icyumweru gitaha.
Visi Perezida Gachagua yavuze ko Raila yateguye imyigaragambyo kuko yabonye ubukungu bwa Kenya buhagaze neza, bityo akaba ashaka gusenya Nairobi na Kenya muri rusange kugira ngo n’ubukungu busubire hasi.
Ubwo yari mu mujyi wa Nakuru kuri uyu wa Kane, Odinga yavuze ko imyigaragambyo yateguye izaba mu mahoro kandi ntawe uzayihagarika.Yavuze ko adatewe ubwoba na Perezida Ruto, Visi Perezida Gachagua cyangwa abndi bayobozi.
Raila Odinga yagize ati “Bariya bombi ntibashobora kumva ibyo nanyuzemo, Natawe muri yombi, njyanwa mu rukiko ndanafungwa mu 1983 ariko ndarekurwa kubera kubura ibimenyetso. Narwaniye demokarasi mfungwa imyaka umunani bamwe muri bo bacyonka.
Iyi myigaragambyo bivugwa ko izaba iruta indi yabaye, ishingiye ku mpamvu esheshatu zirimo kuba Perezida William Ruto yaranze ko hakorwa ubugenzuzi ku bakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora, ikiguzi cyo kubaho gihenze biturutse ku kuba guverinoma yarakuyeho za nkunganire.
Raila Odinga kandi anenga icyenewabo mu miyoborere ya Kenya, kuba Perezida Ruto atarahaye ijambo abandi bafatanyabikorwa mu mavugurura yakozwe muri komisiyo y’amatora ndetse n’ibyo guverinoma yasezeranyije abaturage ntibikorwe.
Leta ya Kenya yo ikaba ikomeje kugenda ishyira mu bikorwa ibyo yasezeranije abanyagihugu ubwo umukuru w’igihugu yiyamamazaga.
Umuhoza Yves