Ibi byabereye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Amakuru avuga ko muri ayo mazi hari ahantu harimo ikintu umuntu yagereranya n’urutare, ku buryo ubwo bwato bwakigezeho, bugahagama ntibubashe gukomeza kugenda.
Bukimara kugonga iryo buye, bwahagamye aho. Abantu bari baburimo, bavanywemo nta kibazo bagize, bukurwa aho bushyirwa ku nkombe aho buri kugenzurirwa niba butarangiritse.
Umutangabuhamya yavuze ko butarohamye ko ahubwo kwari uguhagama, yagize ati “ntabwo bwarohamye, ni uko kugonga ibuye cyangwa se guhagama kwabayeho. Ubu buracyari ku nkombe, bagomba kubukorera isuzuma kugira ngo barebe niba ntacyo bwabaye”.
Ubwato ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ bukora nka hoteli y’inyenyeri eshanu aho bukorera mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi. Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi.
Bufite ibyumba byo mu rwego rwo hejuru birimo ibishobora kwakira n’Abakuru b’Ibihugu. Ubu bwato kandi bukaba bwifashishwa mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Rwandatribune.com