Ubutegetsi bw’u Burusiya bwatangaje ko hari ubwato bw’iki gihugu butwara ibikomoka kuri peteroli bwagabweho igitero na Ukraine mu Nyanja y’Umukara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, hafi ya Crimea
Bwatangaje ko icyumba kirimo moteri y’ubwo bwato bwarimo abantu 11 cyangiritse ariko ko nta n’umwe wagikomerekeyemo
Ukraine yo nta cyo yari yabitangazaho ku mugaragaro ariko umukozi wo mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine yavuze ko ubwato buto bwo mu nyanja butarimo ubutwaye (sea drone) ari bwo bwakoreshejwe.
Iki gitero kibaye icya kabiri mu minsi ibiri gikoreshejwemo intwaro nk’izo nubwo u Burusiya bwavuze ko nta cyangiritse mu gitero cyo ku wa Gatanu. Inzego za Ukraine zo zavuze ko cyangije amato y’intambara y’u Burusiya.
Ubunigo bwa Kerch aho igitero cyabereye buhuza Inyanja y’Umukara n’Inyanja ya Azov, bugatandukanya Crimea – umwigimbakirwa wa Ukraine u Burusiya bwiyometseho mu 2014 n’umwigimbakirwa wa Taman w’u Burusiya.