Kuva umutwe wa M23 wafata icyemezo cyo kuva muri Kibumba mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusti bakomeje gukorererwa ibikorwa by’ubwicanyi n’iyica rubozo ku karubanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize hasohotse amashusho y’Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abatutsi yambitswe ubusa, hari undi muntu umusutamyeho uri kumuruma igitsina cye.
Umuryango “Dignite du Kivu” wanenze iki gikorwa ndetse ushyira hanze aya mashusho kuri Twitter.
Wakomeje uvuga ko Abatusti muri DRC, bari kunyura mu kaga gakomeye kandi ko ari abo gutabarwa.
Mu butumwa uyu muryango washije k’urubaga rwa Twitter ,bugira buti “Urwango, kurya abantu, ivanguramoko ni icengezamatwara riri kubibwa muri iki Gihugu.”
Nyuma yaho gato mu gace ka Nyakirango muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, Umudogiteri witwa K.Merci witeguraga kurushinga, yishwe na FARDC azira ko ari uwo mu bwoko bw’Abatusti abandi babiri bari kumwe barakomereka.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ,benshi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mudogiteri witwa Dr.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku munsi wejo, Uwitwa Sibomana n’Umuvandimwe we Muhire , batwitswe bumva maze imirambo yabo ijyanwa imbere y’Abana bakiri bato kugirango bayishungere.
Gen Sultan Makenga Umugaba mukuru wa M23, yahise asohora Ubutumwa bugira buti:” “Sibomana Heshima Jean-Louis na murumuna we Muhire Mugaruka Bienfait batwitswe ari bazima n’imitwe ya Tshisekedi muri Nyiragongo kuko ari Abatutsi.”
Gen Sultan Makenga, yongeyeho ko ubugome bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bukomeje gufata indi ntera, aho benshi bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro.
M23 ishobora kwisubiraho igakomeza intambara
Mu mpamvu zikomeye zatumye Umutwe wa M23 ufata intwaro ,harimo kurwanya akarengane gakorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DRC.
M23 kandi , iherutse kubwira amahanga ko Guverinoma ya Congo ifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Mai Mai, bakomeje gukorera Jenoside Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi ko amahanga akomeje kurebera.
Abasesenguzi mubya Politiki, bavuga ko mu gihe ibikorwa by’urugomo biri kwibasira Abatutsi muri DRC bidahagaze, Umutwe wa M23 ushobora kwisubira ho ukaba wakongera kwisubiza Kibumba ndetse ukanagura intambara ishobora gukwira muri Kivu y’Amajyaruguru yose.
Impamvu igaragazwa n’aba basesenguzi ,n’uko mubyo M23 irwanira ku isonga harimo kurengera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakunze gukandamizwa, guhezwa no gukorerwa Ubwicanyi muri DRC.
Iyo ni imwe mu ntego za M23 ,kandi uyu mutwe ukaba wemeza ko udateze gushyira intwaro hasi mu gihe icyo kibazo kitarashakirwa umuti urambye.
Erega bariya bic’urubozo Abatutsi bo muri DRC n’interahamwe zo muri FDLR n’abafatanya-bikorwa bazo,umuti wazo n’umwe gusa.URUSASU