Abanyecongo barwanya Umutwe wa M23, bakomeje kugaragaza impungenge z’uko M23 ishobora kwigarurira ibinombe byamabuye y’agaciro ya Coltan biherereye mu gace ka Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bimwe mu bitangazamakuru bibogamiye k’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,biri kugaragaza ko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira bimwe mu bice bigize Teritwari ya Masisi ndetse ko intego yawo ari ugufata agace ka Rubaya gakungahaye cyane ku mabuye yagaciro azwi nka “Coltan’ mu Ntara ya Kivu Y’amajyaruguru.
Ikinyamakuru 7sur7.cd ,kivuga ko nyuma yo gufata agace ka Kitshanga na kilorwe kuri agise ya Sake, umutwe wa M23 wirengagije k’ubushake gufata umujyi wa Goma ahubwo ukaba uri kwerekeza murit teritwari ya Masisi k’uburyo mu minsi mike iri imbere, ushobora kuba wa geze I Rubaya ugamije kwigarurira ibinombe by’amabuye y’agaciro ya Coltan bihababarizwa.
Ibi kandi, byanemejwe n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Nyiragongo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Top Congo kuwa 3 Gashyantare 2023.
Yagize ati:” M23 yanze gufata Goma k’ubushake ahubwo yerekeza i Masisi bitewe n’uko ifite intego yo gufata agace ka Rubaya gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro yiganjemo azwi nka Coltan.’’
Agace ka Rubaya, niko gacukurwamo Coltan nyinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aya mabuye akaba yifashishwa cyane mu gukora za telefone zigendanwa n’irindi koranabuhanga rikenewe cyane ku Isi muri ibi bihe.
Biravugwa ko mu gihe M23 yakwigarurira aka gace ,byayongerera ubushobozi kuko byyiha ubugenzuzi k’ ubucuruzi bwa bwose bwa Coltan n’andi mabuye y’agaciro ahacukurwa, bikaba byayifsha kubona bimwe mu bintu nkenerwa k’urugamba birimo intwaro ,amasasu,imiti,ibiribwa n’ibindi.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Umutwe wa M23 wo uvugako ikiwuraje inshinga atari umutungo kamere wa DRC ahubwo ko igamije kurengera no kurwana k’uburenganzira bw’Abanyecongo bavuga ikinyarwanda bamaze imyaka myinshi barahejwe n’Ubutegetsi bw’iki gihugu, aho bukunda kubafata nk’Abanyamahaga b’Abanyarwanda kandi ari Abenegihugu b’Abanyecongo.
M23 kandi ,yongeraho ko hari impunzi nyinshi ziganjemo Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi zitataniye mu bihugu byo mukarere k’Ibiyaga bigari n’ahandi ku isi, aho zimaze imyaka irenga 20 ziri mu nkambi z’impunzi nyuma yo guhunga ubwicanyi n’ibindi bikorwwa by’urugomo bibakorerwa muri DRC.