Abaturage batuye mu bice Kanyabayonga,Mai ya Moto,Kanyamondo na Bambo bakomeje guhunga kubera ubwoba bw’imitwe y’abarwanyi ba FDLR bakomeje gukwirakwira muri ako gace.
Umwe mu baturage batuye mu gace ka Kanyamondo yabwiye Actualites Rutshuru dukesha iyi nkuru ko nyuma y’aho umutwe wa FDLR na FPP bafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi babo iyi mitwe yari yarohereje mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 byagize ingaruka ku mitwe ya FDLR na FPP cyane ko hari ibirindiro yagiye ikuramo abasirikare bayo ikabohereza mu ntambara i Bunagana ibyo birindiro babagamo byahise byigarurirwa na Mai mai Shetani ibindi bifatwa na Mai Mai Kadima,ndetse n’umutwe wa Mai Mai CMC/FAPC ya Gen Bigabo.
Muri ikigihe imitwe ya FDLR na FPP ikaba yatangije intambara yo kongera kwisubiza uduce twari twarigaruriwe n’aba barwanyi ba Mai Mai .
Kugeza magingo aya imirwano ihanganishije iyi mitwe na Mai Mai imaze iminsi itanu irikubera mu bice bya Nyamirima na Nyamitwitwi bikaba bivugwa ko umutwe wa FPP ariwo watangije ibitero kuri Mai Mai Shetani kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru.
Agace ka Rutshuru gakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro aho muri ako gace habarizwa byibura imitwe 20 by’umwihariko umutwe wa FDLR,RUD URUNANA na FPP ABAJYARUGAMBA akaba ariyo mitwe ikomoka mu Rwanda ikorera muri ako gace.
Mwizerwa Ally