Umubyeyi wa Jean Paul Turayishimiye uzwi ku mazina ya “ Pasiteri Karani aheruka gutangaza ko abababazwa cyane n’ibikorwa byo kurwanya igihugu umuhungu we yishoyemo.
Ni mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media ubwo yajyaga kumusura aho atuye mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kiramuruzi.
Pasiteri Karani akomeza avugako ubwo Jean Paul Turayishimye yitandukanyaga na Kayumba Nyamwasa yari aziko umuhungu we ahagaritse ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu ariko nyuma akaza gutungurwa no kubabazwa no kumva akibikomeje.
Yagize ati:” Twari tuzi neza ko akorana na Kayumba Nyamwasa ariko tukimara kumva ko batandukanye twishimye cyane tuziko asubiye mu murongo muzima. Ubwo duheruka kuganira twongeye kubimubaza abanza kubihaka atubwira ko abantu bose bataba abapasiteri.”
Ibi yabitangaje nyuma yaho yakunze kugaragaza agahinda n’ishavu aterwa n’ imyitwarire y’umuhungu we wiyemeje kuyoboka imitwe ifatwa na Leta y’u Rwanda nk’imitwe y’iterabwoba ubwo yari agikorana na Kayumba Nyamwasa muri RNC.
Ibi bikorwa Jean Paul Turayishimiye yabikomereje mu ishyaka RAC( Rwanda Alliance for Change) yashinze mu mwaka wa 2020 afatanyije na Lea Karegeye, Tabita Gwiza, Benoit Umuhoza n’abandi bari bamaze gushwana na Kayumba Nyamwasa bapfa ubugambanyi n’umutungo wa RNC.
Gusa ibikorwa byo kurwanya u Rwanda ubu yahisemo kubikorera kuri radiyo ye ikorera kuri murandasi yise”Iteme” nyuma yo kubona ko ishyaka rye ntakabaraga ryibitseho .
Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye bavuga ko nta kindi bakora usibye gusengera umuhungu wabo kugirango asubize ubwenge ku gihe kugirango yisubireho maze ave mu buyobe yishoyemo.
Hategekimana Claude