Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023 mu gihugu cya Sierra Leone, hagaragaye igitero cyagabwe n’abataramenyekana, bashaka kwinjira ahabikwa intwaro zicyo gihugu ,byahise bituma Guverinoma y’icyo gihugu isaba abaturage kuguma mu mazu yabo.
Ni igitero cyagabwe ku murwa mukuru w’Iki gihugu Freetown , bikorwa n’ abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bashakaga kwinjira mu bubiko bw’ intwaro.
Abaturage bo muri iki gihugu, baburiwe kuguma mu mazu yabo kugeza igihe bagomba gutangarizwa ko bashobora kuyasohokamo bagakomeza ibikorwa byabo .
Ibi kandi, byashimangiwe na Guverinoma ya Sierra Leone , mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’itangazamakuru, Chernor Bah , wavuze ko murukerera rwo kuri iki cyumweru abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro bashaka kujya ahabwikwa intwaro ndetse ubu ngo igisirikare kikaba kiri gushaka uko kibasubiza inyuma bityo ko , abaturage basabwe ku guma mu ngo zabo.
Iri tangazo ryaje riherekejwe n’inama kubaturage ,ko bagomba gutaha ku isaha igenwe, kandi ko abatari ngombwa ko bava mu ngo ntacyo bagiye gukora , bagomba kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda abo bantu baje biyemeje guhungabanya umuteno .
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com