Mu gihe imyanzuro ya Luanda na Nairobi itegenya ko uduce twarukuwe na M23 kubushake tugomba kujya mu bugenzuzi bw’ingabo za EAC, kuri ubu utu duce turi kwigarurirwa na FARDC ,FDLN n’imitwe ya Nyatura na Mai Mai bafatanyije urugamba.
Guhera kuwa 12 Werurwe 2023, umutwe wa M23 nibwo watangiye kuva mu tundi duce tugera kuri 6 muri teritwari ya Maisi, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, no gukemura amakimbirane ari hagati ya M23 na guverinom ya DRC binyuze mu nzira y’amahoro.
Ubwo umutwe wa M23 wavaga muri Kibumba na Rumangabo, utu duce twagiye mu bugenzuzi bw’ingabo za EAC ziganjemo iza Kenya, ariko kuri ubu siko bimeze kuko ingabo za FARDC,FDLR n’imitwe ya nyatura na Mai Mai aribo bari guhita bongera kutwisubiza.
Ubwo M23 yavaga muri Sake, byari biteganyijwe ko ingabo z’u Burundi arizo zihita zifata ubugenzuzi bwaho, ariko siko byagenze kuko FARDC ariyo yahise ihasubira.
Mu gace ka mweso naho ni uko, kuko nyuma yaho M23 ihavuye, ubu aka gace kigarurirewe n’imitwe ya Mai Mai yahise yishora no mu bikorwa by’ubusahuzi.
Hari kandi n’utundi duce turimo Karuba,Muremure na Nyamitaba bivuga ko natwo FARDC ishabora kutwinjiramo nyuma yaho M23 ihavuye.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko Ingabo z’Uburundi arizo zagombaga gufata ubugenuzi bw’utu duce M23 iheruka kurekura muri tritwari ya Maasisi, ariko zikaba zaratinye kujyayo ngo kuko byashobokaga ko zagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai ,Nyatura na FDLR isanzwe irwana k’uruhand rwa FARDC.
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze iminsi, hari ukutumvikana hagati y’ingabo za FARDC n’iza EAC, aho FARDC yifuza kujyana n’izo ngabo mu duce twarekuwe na M23 ariko bikaza guteza impaka zikomeye , byatumye ingabo z’Uburundi nazo zitinya kujya muri utwo duce bituma dusubira mu bugenzuzi bwa FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bari gufatanya kurwanya M23.