Lt.Col. Assouman Komanda wa Batayo ya 213 wari uyoboye ibitero byo guhashya M23 muri Kibumba, yafashwe mpiri n’uyu mutwe bahanganye.
Nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuri iki Cyumweru aho bivugwako iyi mirwano yari yiyoborewe n’umuyobozi mukuru wa Diviziyo y’ingabo za FARDC zibarizwa muri diviziyo ya Kivu y’Amajyaruguru Lt.Gen Alain waje kuraswa agakomereka.
Mu gihe Kandi ku ruhande rwa FDLR imirwano yari ihagarikiwe na Col.Ruhinda ubwe wari wazanye n’abarwanyi ba FDLR babarizwa muri CRAP.
Imirwano yibanze mu bice bya Kibumba, Kanyamahoro na 3 Antene hose hagenzurwa na M23, aho FARDC yashakaga kwisubiza Kibumba.
Ingabo za Leta (FARDC) zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR ntizahiriwe n’urugamba dore ko uyu Lt.Col Assouman yafatiwe ku rugamba ndetse na Lt.Gen Alain arakomereka.
Lt.Col Assouman ni Umuyobozi wa Batayo ya 213 ibarizwa muri Burigade ya 22. Iyi burigade ikaba igizwe n’umutwe w’abakomando baje baturutse i Kinshasa mu rwego rwo kurinda Umujyi wa Goma.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Ahaa, ariko se ubundi uyu musaza ntiyakabaye ari mu kiruhuko k’izabukuru. Ubu icyamubuza gufatwa n’iki? Barakina n’abana b’ingurutsi!
muri RDC ntabiruhuko baguma mukazi. reka babahondagure izomburu
Ndabona kubona umusirikare angana uko, akaba atarajya mu biruhuko byakazi, birerekana neza kwakirimwo kugira akomeze kubaho akoresheje ubusambo. Yibe ba rubanda, yambure population akoresheje ubwo busirikare. Ntabwahembwa. Unasamga afite nu muryango munini. Avuyemwo bikaba arugusonga abe. Congo irageramiwe. Ntabwo biborohewe na gato.
Hhhhhhhhh mbega view bare kweri kweri NDumiwe koko uyu musaza muramurenganya rwoss ubuse yabona m23 nahame hamwe koko genda Kongo warakubititse
Aka kazehe bakafukushe. Na mutoto wa primaire atakaarete.