Lt.Col Jugale Niyirora Jean Damascene uzwi nka Jugale, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu nyeshyamba za FLN yahanishijwe gukubitwa ifuni ashinjwa kuvugana na Lt.Gen.Hamada.
Umwiryane ushingiye mu kumaranira ubutegetsi mu mutwe wa CNRD FLN, urakomeje muri iki gihe aho bivugwa ko Lt.Col Niyirora Jean Damascene aherutse kwicwa ku bw’itegeko rya Gen Jeva urwariye mu bitaro bitaramenyekana biri mu mujyi wa Bukavu.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu Kibaya cya Rusizi muri Teritwari ya Uvila hafi y’ibirindiro bya FLN, ivuga ko Lt.Col Jugale wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu birindiro bya Gen.Jeva biri mu Kibira ari mu bamaganiye kure gucikamo kabiri Kwa CNRD-Ubwiyunge, aho muri iki gihe hari igihande kiri kuri Gen Hamada ikindi kikaba kuri Gen Jeva.
Lt. Col Jugale akaba yarashatse guhuza impande zombi afatanyije na Col.Kanyoni wahoze ashinzwe iperereza muri CNRD FLN, ubu akaba atuye muri Uganda, nyuma ariko Gen.Jeva yabyunvise ukundi aza no kumenya ko uyu Lt.Col Jugale avugana na Lt.Gen Hamada, ari naho yahise aha Lt.Col Guado Rusanganwa kwica Lt.Col Jugale.
Umwe mu barwanyi ba FLN bari ahitwa Sange muri Teritwari ya Uvila, yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko hasize iminsi 7 uyu mu Koloneri yishwe, ariko ku ruhande rwabo basanga yarazize akagambane.
Lt.Col Jugale ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri ni Niyirora Jean Damascene yavukiye ahitwa Murama, mu yahoze ari Segiteri Murama, muri Komini Murama, muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga.
Yavutse mu mwaka wa 1971, amashuri yisumbuye yayarangirije ku ishuri ryisumbuye rya ESAPAH.
Yinjiye muri FDLR mu mwaka wa 2000 mu kiciro cya 40 muri ESM. Mu kazi yakoze igihe kinini yari ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri FDLR ahitwa Katanga.
Mu muwaka wa 2019 yinjiye muri CNRD ubwiyunge, aho yabaye muri burigade Rezerive, muri iki gihe akaba yari ashinzwe operasiyo mu ishyamba rya Kibira ahari ibirindiro bya Gen.Jeva.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM
Murabeshya.Agafuni si marque ya Fln..mwavuga ikindi.Uwo bita Gafini cg ntimumuzi? Gusa ntiwavuga ko nabo ari shyashya!
Agafuni kazanwe n’interahamwe zihunze ziragahungana
Ndakwibuka cyane utarashyirwa ku gatebe. Wowe nabagenzi bawe muri mu bazanye ako gatindi.Uribuka ba basore bazaga kubafasha, ntimubizere?Ariko ibyisi ni zunguruka.urabona ibyo namwe yabituye.burya ni imivumo ya bariya bana nabandi bose mwafanyie.Naho rero interahamwe zo marque yazo si agafuni ni umuhoro.Ariko buriya yaba interamwe gusa yaba interahamwe zubundi bwoko byose kimwe!Iyaba gusa basobanukirwaga ko ikiremwamuntu ari ntavogerwa!Ngaho komera!