Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda CMI rwataye muri yombi abanyeshuri 2 b’Abanyarwanda biga muri Bugema Univesity mu gihugu cya Uganda.
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko abafashwe ari uwitwa Aimable Ndayishimye na Mary Kabahizi bose basanzwe biga muri Kaminuza ya Bugema.
Isoko y’amakuru ya RwandaTribune ivuga ko aba banyeshuri bafatiwe i Mbarara ubwo bari mu nzira berekeza mu Rwanda. Abafashwe bose bari bafite impapuro n’ibyangombwa by’inzira byemewe muri Uganda.
Bikekwako aba banyeshuri bafungiye muri Gereza ya CMI ya Mbarara iherereye mu kigo cya gisirikare cya Mukenke.
Iki gikorwa kije gikurikira icyabaye ku munsi w’ejo aho CMI yatanze itegeko ryo gufungura abarwanyi ba RUD Urunanna bari bafatiwe muri iki gihugu mu mperz z’icyumweru gishize bari mu bikorwa byo gushakira abarwanyi uyu mutwe ukoraera muburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.